Abanya Ukraine benshi bifuza ko intambara yabo n'uburusiya yakomeza kugeza batsinze #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abangana na 70% by'abanya Ukraine bifuza ko intambara igihugu cyabo kirwana n'Uburusiya ikomeza kugeza igihugu cyabo cyegukanye intsinzi.

Iyo mibare yavuye mu bushakashatsi bwakozwe bugamije kumenya uko abaturage ba Ukraine babona intambara igihugu cyabo kimazemo iminsi n'Uburusiya.Ubwo bushakashatsi (Sondage) bwakozwe mu kwezi kwa cyenda.

Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko 91% by'abanya Ukraine bifuza ko intsinzi yabo yazakurikirwa no kwisubiza uturere Uburusiya bwambuye Ukraine, harimwo na Crimea.

Ibyavuye muri ubu bushakashatsi, bije bishimangira ibyo Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy yavuze yumvikanisha ko atiteguye guca mu nzira y'ibiganiro kugira ngo intambara n' Uburusiya irangire, igihe cyose Vladimir Putin azaba akiri Perezida w'Uburusiya.

Ubu bushakashatsi bwasuzumye ikindi kibazo cya kabiri cyo kumenya urugero abanya ba Ukraine babayeho bishimye. Abasubije bavuze ko babayeho nabi cyane , icyizere cyo kuzokongera kwishima bakibona mu myaka itanu iri imbere.

Babajijwe kandi gutanga amanota ku buyobozi bwa Amerika, Ubudage, Ubushinwa n'Uburusiya: Abashimye ubuyobozi bw'Uburusiya ni 0,5% abashimye ubw'Ubushinwa ni 14 % (Baragabanutse kuko mu 2021 bari ku bice 36%), Ubudage bushimagizwa n'abanya Ukraine ku bice 46%, mu gihe mu mwaka ushize bwari ku bice 48%, Amerika nayo abanya Ukraine bayihaye 66%, mu gihe mu mwaka ushize yari yabonye 37%.

IJWI RY'AMERIKA



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/abanya-ukraine-benshi-bifuza-ko-intambara-yabo-n-uburusiya-yakomeza-kugeza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)