Rubavu - Amagana bitabiriye ubukangurambaga b... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku mugoroba wa tariki 14 Ukwakira 2022, ikigo cya Rwanda Forensic Laboratory cyakomereje ubukangurambaga mu Karere ka Rubavu, aho abaturage basobanuriwe Serivisi zose iki kigo gitanga.

Guhera i Saa Munani z'amanywa (14:00), abakozi ba RFL ndetse na bamwe mu byamamare bizwi mu myidagaduro bari batangiye ibikorwa by'ubukangurambaga i Rubavu, aho abantu benshi bari bateraniye iruhande rw'isoko rya Mbugangari.


Abitabiriye bari benshi cyane

Umuyobozi Mukuru wa RFL, Dr. Karangwa Charles, yasobanuriye abaturage bitabiriye 'MENYARFL' serivisi zinyuranye zitangwa n'iki kigo, anabasaba kuzigana kugira ngo zibafashe kubona ubutabera bunoze, ashimangira ko nta muntu ukwiye kurengana kandi izi serivisi zihari.

Dr. Karangwa yunganiwe na MC Anita Pendo wayoboye gahunda, MC Galaxy watanze ikaze ndetse n'abahanzi; Eric Senderi, Knowless Butera na Tom Close, bose basusurukije abantu mu bihangano, bakanahurira ku butumwa busobanura imikorere ya RFL.

Hasobanukwe uko RFL ipima Uturemangingo Ndangasano (ADN), Ingano ya Alukolo mu maraso, Ibiyobyabwenge n'ibinyabutabire, Inyandiko zigibwaho impaka n'ibikumwe, Ibimenyetso bishingiye ku ikoranabuhanga, Inkomere n'imibiri y'abapfuye, Ibyahumanijwe na Mikolobe ndetse n'ibimenyetso by'imbunda n'amasasu.


Dr. Karangwa uyobora RFL asobanura birambuye Serivisi zayo

Nyuma yo kumva ubutumwa, bamwe mu batuye mu Karere ka Rubavu baganiriye na InyaRwanda bavuze ko RFL yabegereje ibisubizo ku mpaka zigibwaho na benshi ndetse rimwe na rimwe zigateza amakimbirane, biyemeza kuyigana mu rwego rwo kwirinda urujijo.

Nsabimana Ezekiel w'imyaka 55 y'amavuko yagize ati "Hari igihe abantu bagira urujijo ku bintu nk'ibi byo kuba umuntu yatera undi inda ntibabyumve kimwe, ugasanga bitehe amahane hagati yabo, kino kigo cyatweretse ko nitujya tukigana hatazongera kubaho ibibazo."

Mukamana Ernestine w'imyaka 38 we yagize ati "Ibi bintu ni byiza cyane kuko bizajya bituma tumenya ukuri, hari nk'igihe umuntu arwara agapfa, abantu bagasigara bari kuvuga ko ari uburozi bwamwishe ariko nubundi bitizewe neza, ubu ndatekereza ko buri muntu ushaka kumenya ukuri azajya yerekeza muri RFL bakamubwira ibya nyabyo."


RFL yakiranwe urugwiro

Iyi 'Rwanda Forensic Laboratory' ifite ubushobozi bwihariye bwo gupima ku mugabane w'Africa, ifite icyicaro gikuru ku Kacyiru mu Karere ka Gasabo, aho ikorera iruhande rw'ibitaro bikuru bya Kacyiru. Ikorana n'inzego zitandukanye z'igihugu zirimo iz'ubuvuzi, umutekano, ubutabera ndetse n'izindi mu rwego rwo kugeza Serivisi zitagira amakemwa ku baturage.




MC Anitha Pendo yayoboye ibirori, umufana we aramusengera





Itsinda ry'ababyinnyi rya Afro Hits ryashimishije abanya-Rubavu




Rubavu ni Umujyi w'imyidagaduro




Senderi Hit wamamaye mu ndirimbo zishishikariza abantu gukunda yari ahabaye

Muyombo Thomas 'Tom Close' umuhanga mu buvuzi no mu muziki yishimiwe bikomeye

DR Karangwa uyobora RFL yatanze ubusobanuro n'ikaze muri RFL


Knowless Butera, umwe mu bagore bakunzwe mu muziki w' u Rwanda yari ahari


Kubera ubwinshi bw'abantu, kureba neza byasabaga guhagarara ahirengeye



AMAFOTO: Cyiza Emmanuel



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/121901/rubavu-amagana-bitabiriye-ubukangurambaga-bwa-menya-rfl-biyemeje-gukuraho-urujijo-amafoto-121901.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)