Museveni yasobanuye iby'Ipeti riruta ayandi ryahawe umuhungu we n'ikoreshwa rya Twitter ye ritavugwaho rumwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Gen Kainerugaba mu minsi ishize yavuze byinshi kuri Twitter, bifata indi ntera aho yanditse ko ingabo ze zafata Nairobi mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri. Ibi byarakaje abanya Kebya benshi kugeza ubwo Guverinoma ya Uganda na Perezida Museveni ubwe bandika amabaruwa yo kwisegura ku baturage ba Kenya.

Icyo gihe Muhoozi Kainerugaba yari umugaba mukuru w'ingabo zirwanira ku butaka, maze ayo magambo ateza ikibazo cyatumye akurwa kuri uwo mwanya, nubwo yabaje kuzamurwa mu ntera agahabwa ipeti rya Général, avuye kuri Lieutenant General.

Mu kiganiro Perezida Museveni yahaye KTN TV, Museveni yasobanuye ko impamvu yazamuye Gen Muhoozi kutari ukumuhemba kubyo yari yavuze kuri Kenya, ahubwo yemeza ko ubusanzwe Gen Muhoozi ari umu- Ofisiye mwiza mu ngabo za Uganda.

Yagize ati :'Ni umu-Ofisiye mwiza, Rero kuba umuntu ari mwiza mu bintu, ntibivuze ko aba agomba kugira 100%, ashobora gukora amakosa nka 10 cyangwa 20% ariko ibyo ntibyasiba ibyiza bigera kuri 80% yakoze'

Museveni yavuze ko umuhungu we atazongera gukomoza ku ngigo zishobora guteza impagarara ku gihugu , akarere n'amahanga muri rusange.

Yagize ati 'Iyo yandika kuri Twitter avuga kuri siporo, ibintu bidafite icyo bitwaye, nta kibazo cyajyaga kuba. Ari kuvuga ku bindi bihugu, cyangwa se kuri politiki z'amashyaka muri Uganda, ntabwo akwiye kubikora kandi ntabwo azongera kubikora.'

Museveni yakoze iki kiganiro mu gihe umuhungu we ari mu Rwanda mu ruzinduko bwite, rukaba ari urwa gatatu agiriye muri iki gihugu kuva uyu mwaka watangira.



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Museveni-yasobanuye-iby-Ipeti-riruta-ayandi-ryahawe-umuhungu-we-n-ikoreshwa-rya-Twitter-ye-ritavugwaho-rumwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)