Al Nasr yo muri Libye yasezereye As Kigali mu ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup, APR FC irakina umukino w'ikirararane na Police FC #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru tariki ya 16 Ukwakira 2022, nibwo ikipe yari ihagarariye u Rwanda mu nikino Nyafurika ya CAF Confederation Cup yasezerewe na Al Nasr yo mu Libye ku giteranyo cy'igitego kimwe ku busa.

Ni umukino watangiye ku isaha ya saa Moya z'ijoro zo mu mumujyi wa Benghazi ari  nayo saha yo mu Rwanda, watangiye amakipe yombi arnganya ubusa ku busa nk'umusaruro wabonetse mu mukino ubanza.

As Kigali yasabwaga gutsinda kugirango ikomeze mu kiciro cya nyuma cyashoboraga kuyigeza mu matsinda cyangwa se kunganya byibuze ku bitego runaka, ariko ntabwo byakundiye iyi kipe y'umujyi wa Kigali.

Byasabye iminota 70 gusa kugirango ikipe ya Al Nasr yari iri iwayo igere mu kindi kiciro, ni nyuma yaho yabonye igitego kimwe cyabonetse muri uyu mukino cyanatumye As Kigali ihita isezererwa.

Al Nasr SC de Benghazi ikaba yahise ibona itike yo kuyigeza mu ijonjora rya gatatu aho igomba gutegereza imwe mu makipe yasezerewe muri CAF Champions League kugirango bahatanire kugera mu matsinda y'uyu mwaka w'imikino.

Mu Rwanda, kuri uyu wa mbere ku isaha ya saa kumi n'ebyiri z'umugoroba kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo, harabera umukino uri buhuze ikipe ya APR FC ndetse na Police FC.

 


Ni umukino shampiyona ugiye guhuza aya makipe yombi yagombaga kuba yarahuye ku munsi wa 3, gusa ntabwo wakinwe kuko ikipe y'ingabo z'igihugu ya APR FC yari mu mikino Nyafurika ya CAF Champions League.

APR FC igiye gukina uyu mukino idafite umutoza mukuru Adil Erradi Mohamed wahagaritswe n'ubuyobozi bw'iyi kipe, ibi bivuze ko Ben Moussa wari umwungirije ari we uri bufate izi nshingano zo kuyobora iyi kipe.

Si umutoza gusa wahagaritswe kuko na Kapiteni wa APR FC, Manishimwe Djabel nawe yahagaritswe igihe kingana n'ukwezi kumwe atari mukazi ko gukinira iyi kipe ndetse no kuyibera Kapiteni.

The post Al Nasr yo muri Libye yasezereye As Kigali mu ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup, APR FC irakina umukino w'ikirararane na Police FC appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/al-nasr-yo-muri-libye-yasezereye-as-kigali-mu-ijonjora-rya-kabiri-rya-caf-confederation-cup-apr-fc-irakina-umukino-wikirararane-na-police-fc/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=al-nasr-yo-muri-libye-yasezereye-as-kigali-mu-ijonjora-rya-kabiri-rya-caf-confederation-cup-apr-fc-irakina-umukino-wikirararane-na-police-fc

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)