Bishobora guhindura isura Abadepite bakayoboka M23 nyuma ya nyirantarengwa yahawe FARDC #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni itangazo ryasohowe n'intumwa za rubanda zihagarariye Kivu y'Amajyaruguru, iryo tangazo Rwadatribune ifitiye kopi ni iryo kuwa 25 Ukwakira 2022,aho abo badepite bahaye ubutumwa Leta yabo ya Kinshasa ko igomba gusaba ingabo zikirukana Umutwe w'iterabwoba wa M23 bavuga ko ushigikiwe n'ingabo z'u Rwanda.

Baragira bati : 'Turasaba ingabo za Leta yacu FARDC kwirukana M23 mu gihe cya vuba ndetse Bunagana ikabohozwa ,bitakunda hakazaba imyigaragambyo kugirango dukomeze kumvikanisha ijwi ryacu nyuma mu gihe byananirana tuzayoboka uruhande rwa M23,kuko ntayandi mahitamo.'

Intambara ihanganihije Umutwe wa M23 n'ingabo za Leta imaze iminsi itanu yubuye muri teritwari ya Rutshuru.Iyi ntambara yateje guhuzagurika mu banyapolitiki ba Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo,ndetse n'abo mu nzego z'umutekano. Ubwo twandikaga iyi nkuru hari amakuru yavugaga ko agace ka Rubare na Kalengera nako kamaze kugwa mu maboko ya M23.



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Bishobora-guhindura-isura-Abadepite-bakayoboka-M23-nyuma-ya-nyirantarengwa-yahawe-FARDC

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)