U Bwongereza bwabonye Umwami mushya, Charles III #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Izina rishya Umwami yahawe ni we waryitoranyirije kuko aba yemerewe guhitamo izina ry'ubwami rivuye kuri rimwe mu mazina ye asanzwe.

Nyuma y'uko se abaye umwami, Igikomangoma William ni we muzungura wa se ku ngoma, bivuze ko Charles III aramutse atanze, William yaba Umwami.

BBC yatangaje ko kuri uyu wa Gatandatu aribwo Umwami mushya ashobora kwima ingoma mu buryo bweruye bikabera mu ngoro yitiriwe St James i Londres.

Ni umuhango ubera imbere y'abajyanama b'ibwami, bagizwe n'abahoze ari abadepite bubashywe, abakozi ba Leta bakomeye, abayobozi mu muryango wa Commonwealth na Meya wa Londres.

Ubusanzwe ni umuhango witabirwa n'abantu 700 ariko kuba bizaba mu buryo bwihuse, BBC yatangaje ko bashobora kuba bake cyane. Nko mu mwaka wa 1952 ubwo Umwamikazi Elisabeth yimaga, abajyanama bitabiriye bari 200.

Muri iyo nama, Umuyobozi w'Abajyanama b'ibwami Penny Mordaunt atangaza ku mugaragaro itanga ry'Umwamikazi, hanyuma hatangazwe umusimbura we.

Hakurikiraho amasengesho yo gusabira Umwamikazi watanze no gusabira Umwami mushya, baniyemeza kumwubaha no kumufasha.

Ku munsi wa kabiri w'inama y'abajyanama nibwo umwami mushya yitabira, akarahirira kurinda Idini ya Ecosse rizwi nk'iry'aba- Presbytérienne. Nyuma hazabaho kuvuza impande zimuha ikaze, ubundi bitangazwe ku mugaragaro ko u Bwongereza bubonye Umwami mushya.

Indirimbo y'igihugu izahindurwa ahavugwaga 'God Save the Queen' habe 'God Save the King'.

Igikorwa cya nyuma kizaba kwimika umwami mushya. Ni umuhango ushobora gutinda kubera imyiteguro ikomeye iwubanziriza. Nk'Umwamikazi Elisabeth II yimye ingoma muri Gashyantare 1952 ariko yimitswe muri Kamena 1953.



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/U-Bwongereza-bwabonye-Umwami-mushya-Charles-III

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)