Muchoma yatunze agatoki ukwiye kuryozwa ibyaha afungiwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nizeyimana Didier uzwi mu ruganda rw'umuziki nka Muchoma, yasabye ko atakabaye akurikiranwa n'Urukiko afunzwe kuko ibyaha byokorewe kuri YouTube yashinze byaryozwa ababikoze kuko bahari.

Ni mu iburanisha mu Bujurire ku ifungwa n'ifungurwa by'agateganyo ryabereye mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri uyu wa 4 Werurwe 2026.

Uru rubanza rukaba ruregwamo abantu 5 gukwirakwiza amakuru y'ibihuha binyuze ku muyoboro wa YouTube, abo ni; Barafinda Sekikubo Fred, Mazimpaka Patrick, Nizeyimana Didier (Mucoma), Nkeramihigo Japhet na Tumukunde Djuma.

Ni ibiganiro byatambukaga ku miyoboro ya YouTube ya Umurwa Live TV, Ndasinwa Tv n'itatu ya Mucoma ari yo Sana TV, Saneza TV hamwe na Mucoma Sana TV, ariko nyir'ubwite ahamya ko ayinyuzaho imiziki gusa kuko asanzwe ari umuhanzi.

Muchoma we yaburanye agaragaza ko hari impamvu nyinshi asanga akwiye gukurikiranwa adafunze ahereye ku kuba amakuru y'ibihuha yanyuzwaga ku miyoboro ya YouTube yashinze atari we wayagenaga.

Yagaragaje ko ubwo yagarukaga mu Rwanda yaje nk'umushoramari ashora mu by'amahoteli i Rubavu ndetse ashinga n'imiyoboro ya YouTube ya Saneza TV na Sana TV izajya ikorerwaho ibiganiro mu gihe iyo iyitwa Mucoma Sana yo avuga ko ayinyuzaho imiziki gusa.

Bitewe n'uko atari azobereye mu by'itangazamakuru byatumye aha akazi uwitwa Nshimiyimana Methode ngo amubere Umuyobozi Mukuru w'ibyo bikorwa ndetse ajye akurikirana kandi agene ibitangazwa kuri iyo miyoboro n'abandi banyamakuru bakoraho.

Ati 'Nashyizeho 'manager' aba na 'Chief Editor' ngo agenzure ibyo bikorwa byose kuko ni ibikorwa ntari mfiteho inararibonye ni yo mpamvu nashatse abantu babizi.'

Asanga rero uwo Nshimiyimana ari we ukwiriye kubibazwa kuko ngo amashusho bivugwa ko yakorewemo ibyaha yashyizweho we ari muri Amerika, aho asanzwe akora akazi ko gutwara amakamyo ariko na we ngo yaje gufata umwanzuro wo kuyisiba kuko yabonaga itamunyuze.

Yongeyeho ko uretse kuba aburanye adafunze byamufasha gukomeza gukurikirana ibikorwa bye kuko binatunze abandi babikoramo, na Pasiporo ye yafatiriwe ku buryo adashobora gutoroka Igihugu ndetse akaba afite n'umuryango we yitaho.

Avuga kandi ko ikigaragaza ko iyo miyoboro yashinze nta mugambi mubi yari igamije ari uko nyuma yagiye akomeza kuza mu Rwanda nta cyo yikanga ku buryo iyo aba umuntu ufite icyo yikeka yari kuguma muri Amerika dore ko afite n'ubwenegihugu bwaho.

Tumukunde Juma wari ushinzwe kujya gutara amakuru yagaragaje ko akwiye kuburana adafunze kuko ari we mukuru iwabo mu muryango w'abana batanu, kandi ko ari we ushinzwe kubitaho kuko nyina yagize ikibazo cyo mu mutwe yatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mazimpaka Patrick usanzwe afite ubumuga bw'uruhu we yagaragaje ko kumukurikirana afunze bitamworohera kuko imibereho yo mu igororero itamworohereza muri iyo miterere kandi ko afite umugore n'umwana asanzwe ashakira imibereho.

Ikindi yagaragaje ni uko mu cyaha bakurikiranyweho we asanga atari we wo kubibazwa kuko yakoraga nk'umunyamakuru abaza umutumirwa ku buryo amagambo agize icyaha yaba yaravuzwe yabazwa abayavuze kuko icyaha ari gatozi ku wagikoze.

Nkeramihigo Japhet wari ushinzwe gufata amashusho muri ibyo biganiro we yabanje kugaragaza ko asanga nta cyaha yakoze kuko amashusho yafataga yayahaga ababishinzwe bakagena ibikurikiraho nta rundi ruhare abigizemo.

Barafinda akaba yitabye Urukiko akaba atigeze aburana ngo avuge impamvu yajuriye. Umwanzuro ukazasomwa ku wa Mbere tariki ya 9 Werurwe 2026 saa cyenda.

Muchoma yasabye ko hakurikiranwa abakozi yahaye akazi kuko ari bo bakoze amakosa



Source : http://isimbi.rw/muchoma-yatunze-agatoki-ukwiye-kuryozwa-ibyaha-afungiwe-12767.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)