Perezida Kagame yunamiye Umwamikazi Elizabeth II  watanze #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida Paul Kagame yunamiye Umwamikazi w'u Bwongereza Elizabeth II watanze, anihanganisha n'umuryango we.

Kuri uyu wa Kane nibwo Ingoro y'ubwami bw'u Bwongereza yatangaje ko Umwamikazi Elizabeth II, yatanze ku myaka 96 y'amavuko.

Mu Butumwa       Perezida Kagame yanyujije kuri Twitter, yihanganishije umuryango we, anashima umusanzu w'umwakazi Elizabeth II, mu bihugu bigize Umuryango w'Ibihugu bikoresha Icyongereza (Commonwealth). 

Ati 'Muri uyu mwanya w'agahinda k'itanga rya Nyiricyubahiro Umwamikazi Elizabeth, turazirikana imyaka 70 y'ubuyobozi bwe mu bihugu bya Commonwealth. Commonwealth igezweho y'iki gihe ni umurage asize.'

 Yakomeje agira agira ati 'Nihanganishije Umwami (Charles III), Umugabekazi n'umuryango  w'ibwami muri rusange ndetse n'abaturage b'Ubwami bw'u Bwongereza, na Commonwealth.'

In this moment of sorrow at the passing of Her Majesty Queen Elizabeth II, we recall her 70 years of stewardship of the Commonwealth of Nations. The modern Commonwealth is her legacy. (1/2)

â€" Paul Kagame (@PaulKagame) September 8, 2022

I extend my deepest condolences to His Majesty the King, Her Majesty the Queen Consort, and the entire Royal Family, as well as the people of the United Kingdom and the Commonwealth. (2/2)

â€" Paul Kagame (@PaulKagame) September 8, 2022

The post Perezida Kagame yunamiye Umwamikazi Elizabeth II  watanze appeared first on FLASH RADIO&TV.



Source : https://flash.rw/2022/09/09/perezida-kagame-yunamiye-umwamikazi-elizabeth-ii-watanze/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-kagame-yunamiye-umwamikazi-elizabeth-ii-watanze

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)