Adil Erradi Mohammed yabonye ibyangombwa bimwemerera gutoza imikino mpuzamahanga, umunsi wa kabiri wa shampiyona wasize Rayon Sports itsinze Police FC 1-0 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe y'ingabo z'igihugu ya APR FC iri kwitegura imikino mpuzamahanga ya CAF Champions League igomba gutangira kuri uyu wa Gatandatu mu karere ka Huye yakira ikipe ya US monastir yo muri Tunisia, kuri ubu umutoza w'iyi kipe yamaze kwemererwa gutoza iyi mikino nyuma y'igihe atemererwa kuyitoza.

Nkuko byatangajwe n'urubuga rwa internet rwa APR FC, batangaje aya makuru bavuga ko kuri ubu yiteguye gutanga ibishoboka byose ngo atahukane intsinzi muri iyi mikino dore ko iyi kipe yagiye agorwa no kuba itarifite umutoza mukuru.

Kubona ibyangombwa byo gutoza abakinnyi be ku ruhando rw'amahanga bikaba bigiye kongera imbaraga zisumbuyeho ku bakinnyi bitegura iyi mikino Nyafurika ya CAF Champions League.

Biteganyijwe kko iyi kipe ndetse n'umutoza wayo urugamba rwo ku ruhando mpuzamahanga rutangira bahura na US Monastir yo muri Tunisia kuri uyu wa Gatandatu kuri Sitade Mpuzamahanga ya Huye ku isaha yi saa Kenda zuzuye 15h00.

Kuri uyu wa kane ubwo hasozwaga imikino ya shampiyona y'u Rwanda y'umunsi wa Kabiri, ikipe Police FC yatsindiwe mu rugo na Rayon Sports igitego kimwe ku busa mu mukino wabereye kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo.

Ni igitego cyatsinzwe na Rutahizamu Willy Esombe Leandre Onana ku ishoti yatereye kuri ryekeza mu izamu ryari ririnzwe na Habarurema Gahunda bityo ntiyabasha kuri kuramo igitego kimwe cyatandukanyije impande zombi kibone uko.

Gutsinda uyu mukino kuri Rayon Sports byatumye isanga Kiyovu SC ku mwanya wa mbere aho imikino ibiri imaze gukinwa aya makipe yombi amaze kuyitsinda yose uko yakabaye.

Kuri Police FC yo iri ku rutonde rw'amakipe atarabasha gutsinda umukino n'umwe yo na Marines FC na Rwamagana City FC.

The post Adil Erradi Mohammed yabonye ibyangombwa bimwemerera gutoza imikino mpuzamahanga, umunsi wa kabiri wa shampiyona wasize Rayon Sports itsinze Police FC 1-0 appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/adil-erradi-mohammed-yabonye-ibyangombwa-bimwemerera-gutoza-imikino-mpuzamahanga-umunsi-wa-kabiri-wa-shampiyona-wasize-rayon-sports-itsinze-police-fc-1-0/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=adil-erradi-mohammed-yabonye-ibyangombwa-bimwemerera-gutoza-imikino-mpuzamahanga-umunsi-wa-kabiri-wa-shampiyona-wasize-rayon-sports-itsinze-police-fc-1-0

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)