Nana wo muri City Maid yahawe impano yimodok... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu mafoto n'amashusho Nana yasangije abamukurikira ku rukuta rwe rwa Instagram, yagaragaje ko yanyuzwe n'impano nziza yahawe n'umukunzi we ndetse ko yishimira cyane imbaraga akoresha kugira ngo yishime.

Yagize ati"Icyo navuga ni 'Ndishimye cyane', kandi birumvikana ko nishimye. Ndashaka kuvuga cyane ko ngushimiye ku bw'iyi mpano nziza wampaye. Nishimiye imbaraga ukoresha kugira ngo unshimishe ndagukunda".

Nana kuri ubu agiye kumara umwaka mu gihugu cy'u Bubiligi aho byavugwaga ko yagiye mu mushinga wo gutegura ubukwe ariko ubu imyiteguro yabwo ikaba igeze kure.

Nana yanyuzwe n'imodoka yahawe

Nana ni umwe mu bakinnyi ba filime bazwi cyane muri filime zica kuri Televiziyo mu Rwanda. Azwi cyane ku izina 'Nana', akaba yaratumbagirijwe ubwamamare na filime y'uruhererekane yitwa City Maid akinamo yitwa Nana. 

Usibye gukina filime, ni n'umuririmbyi akaba n'umunyamideri. Yavutse mu 1993, avukira mu Rwanda. Mu gukomeza gushaka ubuzima, yafunguye butike yitwa 'Nana Fashion Shop' yitiriye izina rye muri cinema.


Ibyishimo byari byose nyuma yo guhawa imodoka

Nana yigeze kuvugwa mu rukundo na Nyakwigendera Kizito Mihigo, ariko nyuma yaje kubihakana, avuga ko bari inshuti gusa.


Nana ahagaze imbere y'imodoka yahawe


Nana yayigenzuye areba ko ari iya nyayo


Nyuma yo kuyigenzura yanayicayemo


Nana yerekanye ko ari imodoka yari akeneye



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120588/nana-wo-muri-city-maid-yahawe-impano-yimodoka-mbere-yubukwe-bwe-na-damas-amafoto-120588.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)