Nagize amahirwe yo kumumenya - Mimi umugore w... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Tariki 14 Kanama 2022, ni bwo inkuru y'incamugongo yatashye mu muryango ivuga ko Cyabukombe, umubyeyi watumye Meddy avamo umunyamuziki, yitabye Imana aguye mu gihugu cya Kenya aho yari amaze igihe yivuriza uburwayi.

Uyu mubyeyi witabye Imana afite imyaka 66 y'amavuko, yashyinguwe mu irimbi rya Rusororo ku wa 28 Kanama 2022.

Abatanze ubuhamya, bahurije ku kuvuga ko yari umubyeyi wakundaga gusenga, kandi wakoraga uko ashoboye ngo abe bamererwe neza.

Meddy yavuze ko Nyina yitanze uko ashoboye, abakundisha Se ndetse mu bushobozi bucye yari afite biga mu bigo byiza by'amashuri.

Hari aho yavuze 'Twakuze dufite mama gusa abatuzi barabizi, mama yari papa na mama, igitangaje muri ibyo ni uko atagize amahirwe yo kubana na papa ariko yaramudukundishaga. Ntabwo ari abagore benshi bagira icyo kintu.'

Yungamo ati 'Ukuntu yatureze twiga ku bigo byiza ntabwo yari afite ubutunzi bukomeye ariko yatangaga byose ngo tugire icyo tugeraho, akadukoresha umukoro twese tuvuye mu ishuri.'

Meddy yavuze ko Nyina yari umuntu udasanzwe, ku buryo yamwise 'Medard' biturutse ku muvugabutumwa wamubwirije akamufasha kwinjira mu gakiza.

Umugore wa Meddy ariwe Mimi ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yanditse kuri konti ye ya Instagram kuri uyu wa Gatandatu tariki 3 Nzeri 2022, avuga ko ibyumweru bitatu bishize byari umubabaro udashira.

Yavuze ko yabuze umuntu mwiza w'agatangaza 'ijuru ryunguka malayika'. Uyu mugore yavuze ko na n'uyu munsi acyumva amajwi ya Cyabukombe ahamagara kuri telefoni umuhungu we Meddy baganira.

Yabwiye Meddy ko 'Mama wawe yari umuntu wihariye kandi ndi umunyamahirwe kuba naramumenye'.

Akomeza avuga ko azakomeza kuzirikana ibihe yagiranye n'uyu mubyeyi 'nibuka ukuntu Mama wawe yari uw'agatangaza'.

Mimi yabwiye Meddy ko uwo ari we uyu munsi ari uruhare rwa Nyina. Avuga ko yigishije Meddy byinshi ariko 'icy'ingenzi yakwigishije gukunda Imana n'umutima wawe wose'.

Mimi yavuze ko Cyabukombe atitaga ku bana be gusa, ahubwo kuri buri wese uri iruhande rwe. Yavuze ko hari byinshi abona muri Meddy bizatuma umubyeyi we akomeza kwibukwa ibihe n'ibihe.

Yasabye Imana guha imbaraga Meddy zo gukomera muri ibi bihe bikomereye umutima. Avuga ko Cyabukombe ari aheza mu ijuru.

Uyu mugore yihanganishije umuryango wose, avuga ko awukomeje, abakunda, kandi avuga ko umubyeyi wabo 'azaguma mu mitima yacu'.

Tariki 25 Ukuboza 2018, nibwo amafoto ya mbere yasohotse umubyeyi wa Meddy [Cyabukombe] yakiriye mu rugo we Mimi witeguraga kumubera umukazana.

Icyo gihe, abantu batandukanye bahise batangira kuvuga ko igihe cy'ubukwe bw'abo buri hafi nyuma y'igihe bari bamaze mu munyenga w'urukundo.

 

Mimi yavuze ko ibyumweru bitatu bishize byaranzwe n'agahinda n'umubabaro udashira nyuma yo kumenya ko Nyirabukwe yitabye Imana 

Meddy yashyinguye umubyeyi we, amushimira urukundo yabakunze 

Mimi yavuze ko Meddy ari uwo ari we uyu munsi kubera Nyina, kandi yamutoje byinshi birangajwe imbere no gusenga 

Meddy yavuze ko Nyina we ari we acyesha inganzo, kandi yamwigishije byinshi yubakiyeho mu muziki we


Mimi yavuze ko umubyeyi wa Meddy azahora yibukwa 

Umubyeyi wa Meddy yashyinguwe ku wa 28 Kanama 2022 mu irimbi rya Rusororo 

Kanda hano urebe amafoto menshi mu muhango wo gushyingura umubyeyi wa Meddy 

IJAMBO RYA MEDDY MU MUHANGO WO GUHEKEREZA UMUBYEYI WE

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120589/nagize-amahirwe-yo-kumumenya-mimi-umugore-wa-meddy-yashenguwe-nurupfu-rwa-nyirabukwe-120589.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)