Kigali: Yaguye ku mugabo we ari gukorerwa massage ya 'body to body' - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abatangabuhamya babwiye IGIHE ko uyu mugore yari amaze iminsi atabanye neza n'umugabo we nyuma yo kumenya ko ajya afata umwanya akajya muri 'Sauna massage' ari kumwe n'abandi bagabo.

Ngo akimenya aya makuru yaje kubibaza umugabo we ndetse baranabipfa ariko amwizeza ko atazongera kujya muri Sauna massage ndetse ko nashaka kujya ajyayo azajya amubwira bakajyana cyane ko yavugaga ko nta kintu kibi ahakorera.

Bavuga ko ibintu byaje kuzamba nyuma y'aho undi mugabo w'inshuti y'umugabo w'uwo mugore abwiriye uwo mugore ko umugabo we adashobora kumara icyumweru atagiye muri sauna massage ndetse n'iyo yayigiyemo akorerwa iyitwa 'body to body'.

Muhizi Djuma utuye i Nyamirambwo yabwiye IGIHE ko iyo nshuti y'uwo mugabo ariyo yatumye uwo mugore afatira umugabo we muri sauna massage.

Yagize ati 'Kubera ko umugore yahakanaga ko umugabo we atakijya muri Sauna massage yayicitseho, uwo mugabo w'inshuti yabo baje kumvikana amubwira ko umunsi azamubonamo azahita abimubwira.'

Yakomeje avuga ko uwo mugabo yaje guhamagara uwo mugore umugabo we ari muri sauna massage i Nyamirambo hafi ya stade amutegerereza inyuma y'urugi kuko nta wundi muntu uba wemerewe kwinjira.

Ntwari Jean Pierre na we wari uri ahabereye ibi, yavuze ko yatunguwe n'uburyo uyu mugore yateje akavuyo mu bindi byumba biberamo sauna massage.

Yagize ati 'Twe twagiye kubona tubona adusanze muri sauna ari kubaza ngo ni hehe ari, asakuza cyane ngo aramwifatiye baramusohora nibwo yaje kumenya icyumba umugabo we arimo agisohoka ahita amusingira abagabo bari aha baritambika barabakiza.'

Amakuru agera ku IGIHE avuga ko ngo uyu mugore yahise ajya iwe apakira ibintu bye birimo imyenda anatwara abana batatu yabyaranye n'uwo mugabo ahita ajya iwabo mu Murenge wa Gatenga mu Karere ka Kicukiro.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-yaguye-ku-mugabo-we-ari-gukorerwa-massage-ya-body-to-body

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)