Impinduka ku mukino wa Super Cup uzahuza APR FC na AS Kigali #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukino w'igikombe kiruta ibindi mu gihugu (Super Cup) ugomba guhuza APR FC na AS Kigali, wamaze gukurwa i Huye ushyirwa kuri Stade ya Kigali.

Tariki ya 14 Kanama 2022 ni bwo hateganyijwe uyu mukino uhuza ikipe yatwaye shampiyona ndetse n'iyatwaye igikombe cy'Amahoro.

Kuri iyi inshuro uzahuza APR FC yegukanye shampiyona ya 2021-22 na AS Kigali yegukanye igikombe cy'Amahoro cya 2022.

Ni umukino wari uteganyijwe kuzabera kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye saa 18h ariko ukaba wamaze kwimurirwa kuri Stade ya Kigali saa 15h nk'uko bigaragara mu ibaruwa umunyamabanga wa FERWAFA w'umusigire, Iraguha David yandikiye amakipe ya AS Kigali na APR FC.

Uyu kandi ukazaba ari umukino ubanziriza shampiyona ya 2022-23 kuko tariki ya 19 Kanama izahita na yo itangira.

Umukino wa AS Kigali na APR FC uzabera kuri Stade Regional ya Kigali



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/impinduka-ku-mukino-wa-super-cup-uzahuza-apr-fc-na-as-kigali

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)