Ingabo z'u Burundi zasabwe na FDLR ubufatanye mu kurimbura Abatutsi n'ababashyigikiye bose mu Karere, zigiye kwinjira mu ntambara ya M23 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byemejwe na Minisitiri w'Ingabo mu Burundi, Alain-Tribert Mutabazi wavuze ko ingabo z'iki Gihugu ziteguye kwerecyeza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Yagize ati 'Imyiteguro y'Abasirikare b'u Buru bazajya mu butumwa bw'amahoro muri DRC, igeze kuri 90%.'

Yakomeje agira ati 'Ndizera ko mu gihe cya vuba, tuzaba turangije imyiteguro ubundi tugategereza ko boherezwa muri ubu butumwa bw'akarere.'

Izi ngabo z'u Burunzi zizaba zigizwe n'itsinda ry'ingabo zihuriweho z'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba nkuko byemejwe mu nama y'abakuru b'Ibihugu yabaye mu kwezi kwa Kamena 2022 bemeje ko bagomba kohereza ingabo zo guhangana n'umutwe wa M23 ndetse n'indi mitwe ikomeje iri mu burasirazuba bwa Congo.

Ibihugu nka Kenya na Tanzania na byo byamaze kwemeza ko bizagira uruhare muri ubu butumwa bw'ingabo zihuriweho za EAC zizajya kurandura iyi mitwe yitwaje intwaro yazahaje uburasirazuba bwa Congo.

U Rwanda rwo rwamaze kwemera icyifuzo cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yagaragaje kenshi ko idakeneye ingabo zarwo muri ubu butumwa kubera ibyo iki Gihugu gishinja u Rwanda byo kuba rufasha M23.

Mu kiganiro Perezida Paul Kagame yagiranye n'Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru mu ntangiro za Nyakanga, yagarutse kuri ibi byifuzo byanagiye bishimangirwa na mugenzi we Felix Tshisekedi, avuga ko kuba ingabo z'u Rwanda zitajya muri Congo ntakibazo abifiteho.

Icyo gihe yagize ati 'Nakwishima cyane bikozwe nta ruhare tubigize kuko kubijyamo byadutwara imbaraga. Ni gute nakwemera kwishyura mu gihe hari undi muntu uvuga uti 'Oya, ndashaka kubigukorera ?'

Perezida Paul Kagame yavuze ko abazajya muri ubu butumwa bagomba kuzirikana gukemura ibibazo by'imitwe yose iri mu burasirazuba bwa Congo irimo na FDLR.

Agaruka kuri iri tsinda ry'ingabo rihuriweho rya EAC, Perezida Kagame yagize ati 'Niba uwo mutwe uzemerera u Rwanda ko nta gisasu na kimwe kizagwa ku butaka bwarwo, yaba icya FDLR cyangwa FARDC ninde wabirwanya !.'

Gusa bamwe mu banyapolitiki bakomeye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo barimo n'abari mu myanya mu nzego nkuru z'Igihugu barwanyije uyu mugambi wo kujyanayo ingabo zihuriweho za EAC, bavuga ko izi ngabo zitazajyanwa na kamwe ndetse ko n'izindi zimazeyo imyaka n'imyaka zirimo iza MONUSCO ntacyo zakoze.

Umutwe w'Iterabwoba urwanya u Rwanda, FDLR uherutse gusaba ko wahuzwa n'Ingabo z'u Burundi mu kurimbura abo wise Abatutsi n'ababatera inkunga bose.

Umutwe wa FDLR wasabye Leta ya DR Congo ko yagira uruhare mu rugamba rwo kurwanya M23 yanga urunuka ivuga ko ugizwe n'Abatutsi bafashwa n'u Rwanda bityo ko ugamije kubarimbura burundu.

Itangazo ry'umutwe wa FDLR ryo kuwa 20 Nyakanga 2022, ryashyizweho umukono na Maj Cure Ngoma, umuvugizi wa FDLR rivuga ko FDLR itewe impungenge ndetse ko yamaze kubona ko Umuryango w'ibihugu by'Uburasirazuba bwa Afurika EAC ,urimo gutinza gahunda yo kohereza umutwe w'ingabo uhuriwe n'ibihugu bigize uyu muryango mu rwego rwo gurwanya M23 n'indi mitwe y'inyeshyamba yitwaje intwaro mu Burasirazuba bwa DR Congo.

FDLR kandi ivugako yakiriye neza ikifuzo cya leta y'u Burundi cyo kohereza umutwe udasanzwe mu ngabo z'u Burundi uzaba uyobowe na Gen Maj Sibomana Ignace na Lt Col Baranyikwa Ildephonse kugirango uhangane na M23 bityo ko FDLR yifuza ko abarwanyi bawo bazivanga n'uwo mutwe udasanzwe mu Ngabo z'u Burundi kugirango bafashe FARDC guhashya umutwe wa M23.

Cure Ngoma arangiza avuga ko ibyo byakoroha ngo kuko abarwanyi ba FDLR bamenyereye ndetse bakaba basanzwe bazi neza uduce twinshi two muri Kivu y'Amajyaruguru byumwihariko muri teritwari ya Rustshuru ahari ibirindiro bya M23

FDLR binyuze mu muvugizi wayo Cure Ngoma ikomeza ivuga ko M23 ari umutwe ugizwe n'Abatutsi bo muri Kivu y'Amajyaruguru, bashyigikiwe n'u Rwanda bityo ko byaba byiza indi mitwe yose yo mu karere yifatanyije na FDLR maze bakarimbura Abatusti n'ababashyigikiye bose mu karere

Yagize ati : Turasaba indi mitwe yose yo mu karere kwifatanya natwe maze tukarandura burundu Abatutsi mu karere n'afatanyabikorwa babo.'

FDLR isanzwe ari umutwe ugizwe ahanini n'abahoze mu ngabo za EX FAR n'Interahamwe bagize ruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kugeza ubu ukaba ukibungana ingengabitekerezo ya Jenoside n'urwango rukomeye ufitiye Abatutsi.

FDLR yanga urunuka umutwe wa M23 ngo kuko ahani ari umutwe ugizwe n'Abakongomani bo mu bwoko bw'Abatutsi .

Ku rundi ruhande ariko hari abasanga umutwe wa FDLR utagakwiye gusaba kugira uruhare mu kurwanya indi mitwe ,ko ahubwo ariwo wagakwiye kurwanywa mbere y'indi mitwe yose ,cyane cyane ko ariwo ntandaro y'umutekano mucye mu Burasirazuba bwa DR Congo no mu karere muri rusange.

Hari nabafashe ibi byatangajwe na FDLR nko kujijisha kuko n'ubusanzwe bizwi ko uyu mutwe usanzwe warashowe imbere ku rugamba FARDC ihanganyemo na M23.



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Ingabo-z-u-Burundi-zasabwe-na-FDLR-ubufatanye-mu-kurimbura-Abatutsi-n-ababashyigikiye-bose-mu-Karere-zigiye-kwinjira-mu-ntambara-ya-M23

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)