Header Ads Widget

Technology

Congo yasohoye itangazo kuri Raporo y'Ibanga ishinja u Rwanda 'kuyigabaho ibitero no gufasha M23' #rwanda #RwOT

Iyi raporo irimo ibirego bishinja u Rwanda gufasha inyeshyamba za M23 no gucengera kw'ingabo zarwo ku butaka bwa Congo. Gusa, itangazo ryasohowe n'u Rwanda ruhakana ibi birego, ndetse rukavuga ko ntacyo rwavuga kuri raporo itaremezwa.

Congo yo ivuga ko 'yishimiye akazi kakozwe n'itsinda ry'impuguke za UN zahawe akazi ngo zikore raporo, ifite ibimenyetso bifatika bigaragaza ko ingabo z'u Rwanda zafashije inyeshyamba za M23 mu gihe cy'imirwano mu burasirazuba bwa Congo, hagati y'ugushyingo 2021 na Nyakanga, 2022.

Itangazo rya Leta ya congo rivuga ko ingabo z'u Rwanda (RDF) zahaye intwaro, amasasu n'imyambaro inyeshyamba za M23, bagaba ibitero bafatanyije 'n'ibyo byihebwe', muri Gicurasi, 2022 mu kigo cya Rumangabo.

Congo ivuga ko mu bimenyetso bihari harimo amafoto y'abasirikare b'u Rwanda bari mu kigo cya M23, amashusho yafashwe n'indege itagira abapilote igaragaza umurongo wa bamwe mu basirikare binjira muri Congo, ndetse n'agaragaza ubufatanye bwabo na M23.

Gusa Congo ntacyo yavuze ku bimenyetso bindi biri muri iyi raporo bivuga ko ingabo zayo zafatanyije n'umutwe w'iterabwoba wa FDLR mu kugaba ibitero ku Rwanda.

Guverinoma ya Congo ivuga ko iyi raporo y'impuguke za UN ishimangira ibindi byagaragajw ena raporo y'Umuryango Human Right Watch iheruka gusohoka ishinja u Rwanda gukorana na M23.

Itangazo rigira riti 'Kubera ibyo bimenyetso u Rwanda nturugishoboye kunyoma ibirego, rukwiye kwemera icyaha n'uruhare rwarwo mu guhungabanya umutekano w'igihugu cyacu.'



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Congo-yasohoye-itangazo-kuri-Raporo-y-Ibanga-ishinja-u-Rwanda-kuyigabaho-ibitero-no-gufasha-M23

Post a Comment

0 Comments

Nature