Rwanda : Amashyaka atavuga rumwe n'ubutegetsi yahawe amahirwe yo kujya muri EALA #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Guverinoma y'u Rwanda igiye guhindura uburyo bwo gutora Abadepite bahagarira igihugu mu nteko ishingamategeko y'umuryango wa Afurika y'iburasirazuba  EALA,  kugirango amashyaka yose ahagarariwe mu nteko ishingamategeko  ihabwe amahirwe  yo guhagarirwa muri  EALA.

Amashyaka atavuga rumwe n'ubutegetsi  yemewe mu Rwanda yagaragaje kunyurwa n'uyu mushinga w'itegeko .

Kuri ubu inteko ishingamategeko umutwe w'Abadepite yamaze kwemeza ishingiro ry' Umushinga w'itegeko rigenga itora ry'Abadepite bahagarira u Rwanda mu nteko y'umuryango wa Afurika y'iburasirazuba EALA.  

Bisa naho politiki yo gusangaranganya Ubutegetsi u Rwanda rwahisemo ariyo yasunikiye Guverinoma gutangiza umushinga w'itegeko ngenga rigenga itorwa ry'Abadepite bahagarira u Rwanda mu nteko ishingamategeko amategeko y'umuryango wa Afurika y'iburasizurazuba . Mu mishinga wiri tegeko ngenga  hagaragaramo ko amashyaka ahagariwe mu nteko ishingamategeko umutwe w'abadepite atanga abakandida batatu barimo umugore umwe hanyuma mubakandida Bose baturutse muri iyo mitwe ya Politiki hatorwemo Abadepite bazajya muri EALA.

Itegeko risanzwe ryavugaga mu mazina amashyaka agomba gutanga abakandida batorwamo abadepite bahagarira u Rwanda muri EALA ,bityo ibi Guverinoma ikaba yarasanze bikomeje gutya byaba ari ukwima amahirwe andi mashyaka ahagarirwe mu nteko ishingamategeko y'u Rwanda.

  Uku niko Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu Gatabazi JMV yabisobanuriye inteko rusanga y'abadepite.

Ati 'Ingingo y'itegeko twari dufite yavugaga imitwe ya  politiki iri muri parliament ikavuga amazina twabonaga ko hari abandi bihita byima uburenganzira bwabo kuko itego rya mbere ryavugaga RPF nabo bafatinyije na PSD na PL ariko ubu mu mutwe w'abadepite dufite imitwe ya politiki yiyongeremo.'

Amashyaka atavuga rumwe n'ubutegetsi asa nayasamiye hejuru uyu mushinga w'itegeko ngenga kuko ngo nayo agiye kubona amahirwe yo guhagarirwa muri EALA . Depite Frank HABINEZA ayobora ishyaka Green Party naho Depite Mukabunani Christine ayobora ishyaka

PS IMBERAKURI

Depite Frank  ati ' Uko biteganyijwe muri iri tegeko biri umwe ubyifuza uzatanga abakandida batatu ariko harimo n'umugore ubwo n'abandi bose bazatange ariko hatarwemo batandatu bazaba batsinze abandi urumva ko amahirwe arafunguye kuri twese ni ukuvuga ngo njyewe ndawishimiye cyane.'

Depite Mukabunani ati ' Icyo mvuga ni uko nta miziro dufite ni ishyaka ryujuje ibisabwa  kugirango ribe ryatanga umukandida warihagararia.'

Kurundi ruhande

Umushinga Itegeko ngenga rigenga rivuga ko umudepite  uhagarira u Rwanda muri EALA agomba kuba yarangije ikiciro cya Kabiri cya Kaminuza . Ni ingingo yateye impungenge zimwe mu ntumwa za rubanda kuko ubusanzwe kujya muri EALA bidasaba amashuri no kuba kuba umudepite mu Rwanda  nabyo bidasaba  amashuri .

Umwe mubadepite ati ' Mubukuri umudepite we mu Rwanda ntabwo asabwa bachelor cg equivalency ndetse na EAC treaty nta n'ubwo yabisabye nkaba ngirango numve imvu y'iyi nyongera.'

Minisitiri Gatabazi yasobanuye ko amateka y'u Rwanda ayrio yatumye biba ngombwa ko umudepite adasabwa amashuri ari ko igihe kigeze ibyo bigahidnuka.

Ati ' Abari muri iki gihugu murabyibuka turi munziba cyuho kugirango ubone umuntu weize amashuri yisumbuye na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi benshi bari barishwe kuburyo ntabwo byabaga byoroshye kubona n'umuntu ufite amashuri yisumbuye ariko uko ugenda uzamuka uyu munsi kubona uwize kaminuza biroroshye kubona uwize masters birorosnye kuburyo hari competition zigenda zizana ayo mashuri.'

Nyuma yo kunyurwa nibisobanuro bya Guverinoma kubikubiye mu mushinga w'itegeko rigenga itora ry'Abadepite bahagarira u Rwanda muri EALA , inteko rusange yabadepite bemeje ishingiro ryayo .

Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu yasabye abadepite kwihutisha itorwa ry'ri tegeko kuko ngo amatora yabagize inteko ishingamategeko ya EALA yegejereje.

The post Rwanda : Amashyaka atavuga rumwe n'ubutegetsi yahawe amahirwe yo kujya muri EALA appeared first on FLASH RADIO&TV.



Source : https://flash.rw/2022/08/05/rwanda-amashyaka-atavuga-rumwe-nubutegetsi-yahawe-amahirwe-yo-kujya-muri-eala/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rwanda-amashyaka-atavuga-rumwe-nubutegetsi-yahawe-amahirwe-yo-kujya-muri-eala

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)