Ambasaderi wa Isiraheli mu Rwanda mu bashenguwe n'urupfu rwa Buravan #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amabasaderi wa Israel mu Rwanda,Ron Adams yavuze ko umutima we ushenguwe no kumva urupfu rw'umuhanzi Yvan Buravan avuga ko yari inshuti nziza.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 16 rishyira kuwa 17 Kanama 2022,nibwo hamenyekanye inkuru mbi y'urupfu rw'Umuhanzi Yvan Buravan, aguye mu bitaro byo mu Buhinde aho yari yagiye kwivuriza uburwayi bwa kanseri y'urwagashya yari amaze igihe ahanganye nabwo.

Benshi mu banyarwanda n'abanyamahanga bashenguwe bikomeye n'urupfu rw'uyu musore wari ufite imyaka 27 ariko inganzo ye ikaba yari ku rwego rwo hejuru cyane.

Ambasaderi Ron Adams abinyujije kuri Twitter yagize ati "Mbabajwe n'urupfu rutunguranye rw'inshuti yanjye [email protected] ukuntu yari umuntu utangaje!Ubugingo bwawe buruhukire mumahoro iteka."

Uretse Amb.Ron Adams,Abahanzi batandukanye n'ibyamamare byinshi byifurije iruhuko ridashira Yvan Buravan ndetse bisabiraimbaraga umuryango we n'abafana be.

Yvan Burabyo, uzwi cyane nka Buravan, yari amaze iminsi yivuriza mu Buhinde cancer y'urwagashya ari nayo yamuhitanye, nk'uko biri mu itangazo ry'ikigo kireberera inyungu ze.

Buravan yivurije mu Rwanda, muri Kenya no mu Buhinde mbere y'uko iyi ndwara imuhitana.

,Yvan Buravan yavutse kuwa 27 Gicurasi1995, avukira i Gikondo. Se yitwa Burabyo Michael na nyina akitwa Uwikunda Elizabeth. Avukana n'abana batandatu.





Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/ambasaderi-wa-isiraheli-mu-rwanda-mu-bashenguwe-n-urupfu-rwa-buravan

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)