Uko imitungo yose ya HAJI wamamaye i Nyanza yatejwe Cyamunara bigashyira akadomo ku bucuruzi bwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni mu isura yo kuri Nyirangarama, ku bakorera ingendo mu majyaruguru no mu burengerazuba. Mu 2017 byabarwaga ko ubucuruzi bwe bugeze muri miliyoni 500 Frw.

Avuga ko mu 2015 ubwo ingendo z'u Burundi zahise zfungwa , ndetse ko no muri Congo bitari byifashe neza bitewe n'ibibazo byabaga biri muri Nyungwe noneho ngo byahumiye ku mirari ubwo icyorezo COVID-19 cyadukaga.

Ati 'Twari dufite amasoko i Burundi bafunga imipaka, Covid-19 iratera akazi karahagarara. Twebwe twakoranaga n'ibihugu byo hanze birimo u Burundi, Congo, Uganda, imipaka irafungwa nyine dusigara twipfumbase.'

Avuga ko kubera ibi byose kandi ubucuzi bwe bwari bushingiye ku bakora ingendo kandi yari afite inguzanyo ya Banki , ngo igihe cyo guteza cyamunara cyarageze maze mu gihe cya Covid-19 baje guteza cyamunara ikigo cy'ubucuruzi, kigurishwa amafaranga y'u Rwanda Miliyoni 86 n'ibihumbi 500.

HAJI mu kiganiro na UKWEZI yavuze ko yasabye inguzanyo ashaka kubaka uruganda rw'amata rwagombaga kuzuzwa na Miliyoni 380 ariko ahabwa inguzanyo ya Miliyoni 165 ati'' Muruko rero kutabyuzuza, nta nubwo narukoreyemo kuko ntacyo rwinjije , ubuzima butangiye kugeda gakeya rero nyine , ubucuruzi bucyogoye ntabwo nabonye amafaranga yo gukomeza kubaka rwa ruganda ngo rwuzure''

Avuga ko haje kuzamo inzitizi kuko mu kwaka iyi nguzanyo yari yahawe ubwishingizi n'Umushinga wa Minagri witwa PASP gusa ngo ukimara kubona ko ibikorwa bye birimo gucumbagira wahise ubumwambura bizakurangira Banki imubwiye ko ntacyo bamumarira kuva umwishingizi we avuyemo.

Yabwiye UKWEZI ko uyu mushinga wa Minagri witwa PASP wazanye abatekenisiye bo kumwigira uyu mushinga w'uruganda urababishura ndetse wamwerekaga ko uzaziba icyuho cya mafaranga yaburaga ngo umushinga ukomeze.

Avuga ko umushinga PASP utakoze ibi ngo umuhime ko ahubwo nabo bahuye n'amabwiriza y'umuterankunga bakisanga nta kindi bamufasha.

Avuga ko byabaye ubwo yari atekereza gusatira amasoko y'imbere mu gihugu aho yari yasabye amafaranga y'u Rwanda Miliyoni 50 ndetse asabwa kongera ingwate nabyo arabikora ati''Ubwo rero bahise bampinduka ntabwo byakomeje''

Haji uvuga ko ubuzima bwahindutse dore ko ubu arimo guhinga ibyo gutunga umuryango we mu isambu yatiwe n'Akarere ka Nyanza naho iby'ubucuruzi bikaba byararangiye kuri we kuko imitungo ye yari ifite agaciro ka Miliyoni 500 Frw yose yatejwe ndetse ngo nubwo yatejwe cyamunara ubu akirimo umwenda ugera kuri Miliyoni 200 Frw ati'' Ntaho mbona nyine haturuka ayo kuyishura , ntabwo bishoboka''

Avuga ko ntaho ateganya gukura ayo mafaranga, kuko nta mutungo n'umwe asigaranye.

Akomeza avuga ko kuva mu 2016 kugeza mu 2020 buri kwezi yishyuraga Miliyoni 3 Frw, nyuma y'uko ubucuruzi bwe butangiye gucumbagira no kwishyura bigatangira kugorana nibwo hagiye hiyongeraho ibihano.

HAJI avuga ko ubu usanga hari benshi yagiriye neza bamwita imbwa bamufata nk'umuntu warangiye ahubwo ko atungurwa no kubona abantu atazi aribo bagira icyo bamumarira bikamurenga amarira agatemba ati'' Keretse abantu dufitanye isano nibo babizirikana, ariko abo dufitenye isano bakoze iwanjye barwaniye kubohoza ikigo, baranyanga cyane pe ku buryo n'umwana wanjye afite kuhanyura yiruka''

Nyo yagiye kubaza amakuru ku bijyanye n'Ikigega Nzahurabukungu, kuri Banki ya BK ari nayo yamutereje cyamunara bamubwira ko iyi gahunda ireba gusa abahombejwe na COVID-19 gusa atari abo yasanze batangiye guhomba.

Ati''Barambwiye bati icyo kigega kirarebana n'abantu bagize ikibazo murI Covid honyine , nimba Covid yarasanze waratangiye kugira ikibazo nayo ikaza wenda iguhuhura ntabwo bikureba, ni uko bansobanuriye, mpita ndekera aho ntakindi nari gukora''

Iyi nyubako izwi cyane ku bakorera ingendo mu Ntara y'Amajyepfo n'uburengerazuba

Imitungo ye yatejwe cyamunara, irimo inzu y'ubucuruzi, inzu atuyemo ndetse n'uruganda yari yatangiye kubaka.

Nari mfite umutungo urenga miliyoni 500 none byose barabiteje||Abo nakijije bose banyita imbwa||Haji



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Uko-imitungo-yose-ya-HAJI-wamamaye-i-Nyanza-yatejwe-Cyamunara-bigashyira-akadomo-ku-bucuruzi-bwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)