Umukinnyi wa firime David Warner wamenyekanye... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Warner yitabye Imana ku cyumweru aguye kuri Denville Hall, inzu yita kubyamamare, azize indwara ya kanseri. Umuryango w'abakinnyi ba firime niwo wemeje aya makuru, mu itangazo batanze rigira riti:

"Azakumburwa cyane natwe nk'umuryango we n'inshuti ze, kandi azibukwa nk'umuntu w'umutima mwiza, ugira ubuntu n'impuhwe, umufatanyabikorwa, umubyeyi, umufasha, n'umunyamurage w'umurimo udasanzwe yakoze ku buzima bwa benshi mu myaka yashize. Dufite umutima umenetse".

David Warner yitabye Imana

Warner yavukiye i Manchester mu Bwongereza muri Nyakanga 1941, yiga mu ishuri rikomeye ryigisha ibyo gukina ikinamico mu Bwongereza ryitwa Royal Academy of Dramatic Art, maze atangira kwamamara kubera uruhare rukomeye yagize akinana na Vanessa Redgrave muri firime yo mu Bwongereza ya Morgan. Â 

Firime yamenyekanyemo harimo nka The Omen yakinnye ari umunyamakuru wiruka inyuma ya satani, mu buryo butazibagirana acibwa umutwe n'ikirahure. Yakinnye nanone muri Tron (1982), Time Bandits (1981), The French Lieutenant's wife (1983) n'ibiganiro byo kuri tereviziyo birimo Penny Dreadful, Ripper Street Doctor Who na Twin Peaks.



Muzo aherukamo yari Disney's 2018 yitwa Mary Poppins Returns, ndetse yagaragaye mu bikorwa byinshi bya Star Trek. Warner asize umugore we Lisa Bowerman, umuhungu we Luke, umukazana we Sarah, n'umugore we wa mbere Harriet.


Source: The guardian




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/119330/umukinnyi-wa-firime-david-warner-wamenyekanye-muri-titanic-na-the-omen-yitabye-imana-ku-my-119330.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)