Yamaze imyaka 3 asaba gukina muri Papa Sava,... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amazina yiswe n'ababyeyi ni Dusenge Clenia, gusa benshi bamuzi nka Madederi nk'izina akoresha muri filime y'uruhererekane ya Papa Sava ndetse na Ikirezi nk'izina akoresha muri filime y'uruhererekane ya Indoto ica kuri Televiziyo Rwanda.

Uyu mukobwa wihebeye umwuga wa Cinema, atuye ku Kicukiro- Gatenga mu Mujyi wa Kigali. Ni umwana wa 3 mu muryango w'Abana 6; abahungu 4 n'abakobwa 2. Yavukiye i Kigali mu Karere ka Gasabo, Umurenge Rusororo. Mu mashuri yisumbuye yize Indimi n'Ubuvanganzo, Kaminuza ari kwiga ibijyanye n'ubukerarugendo (TTM: Travel and Tourism Management).

'Umwuga wa Cinema nawutangiye mu 2019 mu kwezi kwa 7, ni bwo navuga ko ari bwo nawutangiye kuko mbere nabikoraga ntabiha umwanya kubera akazi nari mfite'. Dusenge Clenia aganira na inyaRwanda.com ku rugendo rwe muri Cinema.

Yakomeje avuga impamvu nyamukuru yatumye yinjira muri uyu mwuga, ati 'Icyatumye nywinjiramo [umwuga] ni uko nawukundaga kuva nkiri umwana, numvaga mbikunze ariko ntafite inzira nanyuramo ngo mbikore kuko nta muntu twari tuziranye'.


Clenia ari mu bahiriwe n'uruganda rwa Cinema

Yahishuye ko yamaze imyaka 3 asaba Niyitegeka Gratien (Papa Sava/Seburikoko) kumushyira muri filime ye ya Papa Sava cyangwa se akamushyira muri Seburikoko, undi akamubwira ko azamubwira nihabonekamo umwanya. Birashoboka ko yabyibagirwaga cyangwa agashidikanya ku mpano ye cyangwa wenda hakaba hari indi mpamvu utapfa kumenya kuko ubanza bitashoboka ko hashira imyaka itatu nta mwanya (Role) mushya uraboneka muri filime!!!.

Dusenge yahishuriye inyaRwanda.com urugendo yanyuzemo ngo agere aho ageze ubu muri Cinema, ati 'Nyuma ngirirwa umugisha wo kumenyana n'umuntu wakinaga muri Seburikoko witwa Billy wakinaga yitwa Munyaneza yari inshuti yanjye, ampuza na Gratien [Seburikoko], Gratien tumara imyaka 3 tuvugana musaba gukina muri Papa Sava cyangwa Seburikoko ambwira ko nabona harimo umwanya azambwira. Ntegereza imyaka itatu'.

Kera kabaye Dusenge [Madederi] yaje gukabya inzozi ze atangira gukina muri Papa Sava bigizweho uruhare na nyiri iyi filime Niyitegeka Gratien. Papa Sava iri muri filime zikunzwe cyane mu Rwanda, Madederi yayubatsemo amateka akomeye ndetse magingo aya ni umwe mu bakinnyi b'imena b'iyi filime. Akina muri iyi filime ari umukobwa wihagazeho cyane kandi ugira amahane menshi.


Madederi yavuze ko byamutwaye imyaka 3 kugira ngo Niyitegeka Gratien amushyire muri Papa Sava

Kugeza ubu uyu munyarwandakazi amaze gukina muri filme zirenga 5 'ariko izo namenyekanyemo muri zo ni Papa Sava, Indoto, Inzozi na Ejo si kera'. Yavuze ko muri izi zose, akunda cyane Filime yitwa Papa Sava akinamo yitwa Madederi. Ati 'Iyo nkunda cyane ni Papa Sava kuko yanyandikiye izina, muri macye navuga ko yampinduriye ubuzima igatuma ngera ku nzozi zanjye mu ruhando rwa Cinema'.

Avuga ko abariyemo na filime Ngufi (Short films) amaze gukinamo, zose hamwe zirarenga eshanu (5). Ati 'Zirenga 5 harimo na Short films, hari iyo nakinnyemo y'umugabo witwa Kivu Ruhorahoza ufite izina rikomeye muri Cinema ku rwego rw'isi, izo mu ma festivals, iza Mutiganda wa Nkunda, iya Joel Karekezi afatanije n'uwitwa John Kwezi yitwa 'Umugani'. Short film zo ni nyinshi'.

Nubwo ari umukinnyi wa filime, nawe ni umufana wazo w'akadasohoka, akaba akunda cyane Filime y'Abanya Philippines yitwa 'Wild Flower'. Ati 'Nakunzemo umukinnyi witwa IVy Aguas na Emilia nakunze ukuntu bakinaga kandi bagakinana ubuhanga'. Gukina muri filime z'abandi byamufunguriye amarembo, bikuza impano ye, bituma nawe agambirira gukora filime ye bwite, gusa ntiyavuze igihe azayisohorera. Ati 'Ndabiteganya gukora filime'.

Gukina ari umukobwa wo mu cyaro kandi yaravukiye i Kigali akanahakurira!


Abakinnyi b'abahanga muri sinema baba bifitemo ubushobozi bwo gukina 'Role' zitandukanye yaba izihuye n'ubuzima barimo cyangwa izihabanye nabwo nk'uko bimeze kuri Dusenge Clenia. Muri Filime Indoto, akinamo yitwa Ikirezi umukobwa wahoze akundana n'umusore witwa Muhire umukinnyi w'imena w'iyi filime, ariko bakaza gutandukana. 

Gutandukana kwabo byagizwemo uruhare n'umugabo ukina ari umukire witwa Gasana wari umukoresha wa Muhire. Uyu Gasana yaje gukunda cyane Ikirezi waje gusura umukozi we Muhire, ahita amubenguka ndetse atangira kumutereta mu ibanga. Muhire yaje kubivumbura ahita akeka ko bashobora kuba banaryamana, afata umwanzuro wo gutandukana na Ikirezi. Ni nyuma y'uko urukundo rwabo rwatangiriye mu cyaro mbere y'uko Muhire ajya kuba i Kigali.

Avuga ku bijyanye no gukina ari umukobwa wo mu cyaro, kandi ari kavukire wa Kigali, Dusenge Clenia yagize ati 'Yego nkina ndi EX wa Muhire. Gukina ndi umukobwa wo mu cyaro ntabwo byangoye kuko mvuze ko byangoye ubwo n'izindi 'Role' zose nkina zaba zingora kuko zose n'ubundi ntabwo ziba zisa n'uko wowe umeze mu buzima busanzwe. Iyo wamaze gusoma 'Script' ukayumva, uhita umenya uko uri bubikine wiyambitse isura y'uwo mu character bashaka'.


Yakundanye bikomeye na Muhire,...ni urukundo rwo muri Filime

Hari igihe abantu bakinana muri Filime ari 'Couple' bikarangira binjiye mu rukundo rwa nyarwo, gusa Ikirezi yavuze ko bitashobora kuri we na Muhire kuko ngo batanganya imyaka. Hano yumvikanisha ko Muhire ari umwana. Si ibyo gusa, ahubwo ngo no mu byiyumviro byabo, ntabwo byashoboka.

Uyu mukobwa ariko ntiyerura niba yaba ari mu rukundo kuko abica ku ruhando akavuga ko 'ntawamenya', ati '(Hhhhah, ntawumenya icyo iminsi ihaka sinabihakana kandi sinanabyemeza. Gusa kugeza ubu Muhire ntabwo twakundana kuko Muhire ndamuruta. Ikindi ni uko uburyo tubanyemo, tubana nk'abavandimwe kandi mu byiyumviro byacu twumva tutakundana'.

Byaketswe ko Dusenge yaba akundana na Israel Mbonyi!


Mu minsi ishize ubwo Israel Mbonyi yari yagize isabukuru y'amavuko, Dusenge Clenia yafashe ifoto bari kumwe, ayishyira ku rukuta rwe rwa Instagram amwifuriza isabukuru y'amavuko anasaba abakunzi be kumubwira indirimbo ze bakunda. Bamwe baketse ko bashobora kuba bakundana. Yabajijwe n'umunyamakuru niba yaba akundana na Israel Mbonyi, adutangariza ukuri kose n'uko bahuye kugira ngo bifotoze.

Yagize ati: 'Twahuriye mu bukwe bw'umuvandimwe we, aransuhuza ambwira ko akurikirana ibikorwa byacu muri Papa Sava, bihuza n'uko nanjye ndi umufana we cyane. Mukunda nk'umuhanzi mfana kandi ugira ibihangano binyubaka'.

Madederi aratangaje mu muziki! Ngo akunda indirimbo uyu munsi, ariko ejo akaba yayivuyeho yigiriye ku yindi. Ati 'Njyewe nkunda indirimbo bitewe n'uburyo yandyoheye. Uyu munsi nshobora kuba nkunda indirimbo ya Bruce Melodie, ejo nkakunda iya Kenny Sol, ejo nkakunda iya Nel Ngabo cyangwa Butera. Abahanzi nkunda bo ni benshi, guhitamo 3 gusa byangora'.

Uko Madederi yinjiye mu bushabitsi n'inama aha urubyiruko ku bijyanye no kwihangira umurimo


Uretse kuba Cinema imutunze, yanamufunguye ubwonko atangira gutekereza imishinga migari yamufasha we ubwe ndetse na sosiyete nyarwanda. Ubu yatangije kompanyi y'ubwubatsi itanga serivisi zitandukanye nk'uko agiye kubisobanura akanatubwira ayo yakomoye igitekerezo cy'ubu bucuruzi, umuntu yavuga ko ari intambwe nziza ku mwana w'umukobwa.

Ati 'Yego ninjiye muri Business. Business ni iyanjye ku giti cyane ntawe mpagarariye nta n'uwo dufatanije. Igitekerezo cyaje ubwo nakoraga muri kompanyi y'ubwubatsi yitwa Art Sec, iyo kompanyi natangiye kuyikoramo mu 2013- nyivamo mu 2016'.

'Mu bikorwa nari mpagarariye ni byo birimo ibyatumye mbikunda mbishyiraho n'umutima wo kugira ngo menye bikorwa bite, bigenda bite? Ndabikunda, [nkahora] nifuza kubikora, niyo mpamvu uyu munsi nafunguye kompanyi kugira ngo izo serivisi nzitange. Ushobora kwibaza uti 'ese ko atari byo wize uzabikora ute utarabyize'?'.

Dusenge Clenia uri kuminuza mu bukerarugendo, ariko akaba yihangiye akazi mu bijyanye n'ubwubatsi, yahamije ko ubucuruzi yinjiyemo buzamworohera cyane kuko afite umuvandimwe wabiminujemo. Aragira ati: 'Nabikozemo imyaka myinshi kandi mbikurikirana cyane. Mfite musaza wanjye ni byo yize mu mashuri yisumbuye na kaminuza, tuzakorana, ni Engineer asanzwe abikora'

Arakomeza ati 'Umuntu ashobora gushinga Resitora atazi guteka ariko afite abatetsi beza kandi b'abahanga, Resitora yawe ikaba iya mbere mu ziteka neza muri uwo Mujyi. Serivisi dutanga, tubumba Pave tukanazubaka, Block cement, Bordile, Vase, tukubaka na Kaburimbo'.

Yabigezeho ate nk'umukobwa ukiri muto?


Mu gusubiza iki kibazo yagize ati 'Uko nabigezeho nk'urubyiruko: Narabikunze maze kubikunda ngira igitekerezo nkisangiza abandi babikora cyangwa se bafite ubumenyi burenze haba kuri business ndetse no ku bwubatsi muri rusange. Niga umushinga n'uburyo bwo kuwushyira mu bikorwa, ubu uyu munsi umushinga nawutangiye'.

Avuga ku nyungu uyu mushinga ufite ku muryango mugari, yagize ati: 'Ni umushinga umfitiye akamaro ariko kandi n'abantu bose muri rusange kuko izo serivisi zikenerwa n'abantu. Ikindi ni umushinga uzatanga akazi ku bantu batari bake bikabafasha gukemura ibibazo bimwe na bimwe'.

Madederi yagiriye inama urubyiruko n'abandi banyuranye bagira ubwoba bwo guhanga akazi, abasaba kwirinda kwitinya, ati 'Inama naha abandi ni uko bareka kwitinya, niba ufite ikintu kirwanira muri wowe ukazirwanirira ntucike intege mpaka ubigezeho, kandi ukagerageza kwegera abantu bakaguha ibitekerezo'.

Uyu mukobwa avuga ko kuva avutse kugeza uyu munsi 'Nta kintu nicuza kuko mu bintu naba narakoze icyo gihe byamviriyemo amasomo yamfashije kugeza uyu munsi. Kuko icyo nakwita ikosa njye cyamviriyemo isomo kandi rimfasha kudasubira inyuma ndetse no gukora cyane. Ntacyo nicuza'.

Mu gusoza ikiganiro twagiranye, Madederi cyangwa Ikirezi uko wamwita kose, yadutangarije inzozi afite muri Sinema. Ati: 'Nifuza kugera ku rwego rwo kwifuzwa ahakomeye muri Career yanjye kandi nkaba na Producer ushobora gukora Product ikenewe ku ruhando mpuzamahanga. Ikindi, ibikorwa byanjye bikaba ibikorwa byo guhindura no kubaka sosiyete muri rusange ndetse bikagirira n'igihugu cyanjye akamaro'.


Clenia afite inzozi zo kuzakora Filime iri ku rwego mpuzamahanga


Mu 2019 ni bwo yinjiye mu gukina Filime


Ari kuminuza mu bijyanye n'ubukerarugendo


Abakurikira 'Papa Sava' bazi Madederi nk'umukobwa ugira amahane menshi


Ku myaka ye ikiri micye yamaze kuba rwiyemezamirimo mu bijyanye n'ubwubatsi


Ari mu bateye urwenya kuri Ngenzi ati "Ngenzi, umusore wubatse ibitaro mbere y'uko avuka!,.."


Ngo byamugora kuvuga umuhanzi umwe akunda cyane


Ni umufana ukomeye w'ikipe ya Liverpool yo mu Bwongereza


Dusenge yinjiye muri ba rwiyemezamirimo bakiri bato


Ari mu bakinnyi ba Sinema bambara bakaberwa cyane


Ikirezi na Muhire bakanyujijeho muri Filime Indoto nk'abakundana


Ikirezi hamwe n'umukire Gasana bakinana muri Indoto ari nawe watumye atandukana na Muhire


Dusenge Clenia hamwe na Bamenya kizigenza muri Sinema


Dusenge hamwe na Manager w'abahanzi banyuranye Bwana Alex Muyoboke



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/119334/yamaze-imyaka-3-asaba-gukina-muri-papa-sava-ibye-na-mbonyi-nurukundo-rwe-na-muhire-wamutey-119334.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)