Prof Geoffrey Rugege yagizwe umuyobozi wa Rotary Club Kigali Virunga - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhango wo kumwimika wabaye ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, tariki ya 9 Nyakanga 2022, i Kigali.

Suman Alla wari usanzwe ari Perezida wa Rotary Club Kigali Virunga yavuze ko yayoboye mu gihe kibi ariko ko ibikorwa bitahagaze ndetse ashimira abagize uruhare mu gutera inkunga ibyakozwe.

Perezida wa Rotary Club atorerwa manda y'umwaka umwe gusa.

Prof. Geoffrey Rugege wahawe inshingano asanzwe ari Umuyobozi wa Kaminuza yigisha ibijyanye n'Imiyoborere (African Leadership University) akaba amaze imyaka igera kuri 50 ari umunyamuryango wa Rotary Club.

Yinjiyemo mu 1972 ubwo yabaga muri Uganda, ageze muri Amerika mu 1976 akomereza muri Rotary Club ya Luisiana, agarutse mu Rwanda yinjira muri Rotary Club Kigali Virunga.

Yavuze ko yishimiye inshingano yahawe nka Perezida wa Rotary Club Kigali Virunga akaba azibanda ku bikorwa bizamura imibereho y'abaturage mu buryo burambye kandi bidaheza.

Yavuze ko mu gihe yamaze muri Rotary Club yagiye akora ku mishinga mu nzego zirimo uburezi, ubuzima n'isuku n'isukura.

Kuri ubu mu by'uburezi arashaka ko hazatangizwa isomero ryimukanwa (Mobile Library) hagamijwe guteza imbere umuco wo gusoma mu Banyarwanda.

Yakomeje ati 'Nk'uko mubizi uyu ni umwe mu migabane utagira umuco wo gusoma. Dufite inshingano zo kwita ku gufasha umugabane wa Afurika gukuza umuco wo gusoma. Niyo mpamvu dukeneye isomero ryimukanwa.'

Kugeza ubu haracyashikishwa amafaranga n'abafatanyabikorwa kugira ngo hagurwe iryo somero ryimukanwa. Rizunganira Isomero rusange rya Kigali ku Kacyiru ryafunguwe mu 2012, ryakira abarigana barenga 150 ku munsi.

Mu bijyanye n'ubuzima bazakorana n'ikigo cyatangijwe kizajya cyita ku barwayi ba kanseri mu Murenge wa Kinyinya mu Mujyi wa Kigali na ho mu by'isuku n'isukura Rotary Club Kigali Virunga izakomeza kugirana ubufatanye n'amashuri mu rwego rwo kubaka ahantu ho gukarabira intoki.

Murumuna we, Prof. Sam Rugege, yifurije umuyobozi mushya ihirwe mu nshingano yahawe avuga ko umurava asanganywe ari wo wamuhesheje kuba ari we utoranywa.

Ati 'Ndashimira Prof. Geoffrey Rugege kandi ndamwifuriza intsinzi mu gihe agiye kumara nk'umuyobozi wa 23 wa Rotary Club Kigali Virunga. Nk'umuntu umaze imyaka 50 muri Rotary umurava we ushobora kuba ari wo wamuhesheje inshingano z'uyu munsi.'

'Yatoranyijwe ku bw'umusanzu we muri Rotary Club zo muri Uganda, Amerika no mu Rwanda muri iki gihe. Nk'uko mwabyumvise ubuzima bwe bwaranzwe n'ibikorwa bifasha abaturage binyuze muri Rotary aho yakoraga hose.'

Prof. Geoffrey Rugege mu bihe bitandukanye ngo yagiye yitangira kwitabira inama mpuzamahanga za Rotary Club hirya no hino ku Isi zirenga 10. Iheruka yabereye muri Texas ni yo yasibye bitewe n'uko ubuzima bwe butari bumeze neza.

Rotary International imaze imyaka 117 ishinzwe ku Isi [yatangirijwe muri Amerika] ikaba imaze kugaba amashami hirya no hino. Ibikorwa byayo byibanda ku gufasha abatishoboye n'abafite ibibazo bikomeye by'ubuzima. Ku isi hose ifite abanyamuryango barenga miliyoni 1,3.

Rotary y'u Rwanda igizwe na clubs icumi ari zo Rotary Club Kigali, Rotary Club Butare, Rotary Club Kigali Mont Jali, Rotary Club Kigali Virunga, Rotary Club Kigali Gasabo, Rotary Club Musanze Murera, Rotary Club Bugoyi Ibirunga, Rotary Club Kivu Lake, Rotary Club Kigali Seniors na Rotary Club Kigali Karisimbi.

Suman Alla yafatanyije n'umugore wa Prof. Rugege bamwambika umudali
Prof Geoffrey Rugege yavuze ko yishimiye inshingano yahawe nka Perezida wa Rotary Club Kigali Virunga
Prof. Geoffrey Rugege yavuze ko azibanda ku bikorwa bizana impinduka muri sosiyete
Prof. Geoffrey Rugege n'itsinda ry'abayobozi bazamufasha muri manda ye y'umwaka umwe
Prof. Sam Rugege yashimiye mukuru we amwifuriza ihirwe mu nshingano ze
Suman Alla ni we wari usanzwe ari Perezida wa Rotary Club Kigali Virunga

Habayeho umwanya wo gushimira abatanze umusanzu mu bikorwa bya Rotary Club Kigali Virunga

Mariya Yohana yashimiwe umusanzu yatanze muri sosiyete akoresheje ibihangano by'indirimbo
Mukankuranga Marie Jeanne (Mariya Yohana) yahawe ishimwe ry'ibihumbi 200 Frw ku bwo gukoresha indirimbo mu bikorwa byubaka sosiyete

Amafoto: Rwema Derrick




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/prof-geoffrey-rugege-yagizwe-umuyobozi-wa-rotary-club-kigali-virunga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)