BREAKING NEWS : M23 yageze mu marembo ya Rutshuru arinzwe na FDLR #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uwaduhaye amakuru yatubwiye ko nyuma yaho ingabo za FARDC zamburiwe uduce twa Bikenke, Ntamugenga na Kabindi abasilikare benshi ba FARDC bahise batangira guhunga akarere bamwe berekeza ahitwa Kanyabayonga,mu gihe abandi bakomeje kwirunda ahitwa Burayi ni nko mu birometero 2 winjiye mu mujyi wa Rutshuru.

Yaduhamirije ko abaturage batangiye guhunga umujyi berekeza ahitwa i Tongo na Kiwanja hasanzwe hari ingabo za MONUSCO.

Yavuze ko nta cyizere ko abasirikare ba Leta n'imitwe ya Mai Mai Nyatura bashobora kurinda Rutshuru kuko nabo nta cyizere bifitiye kuko ingabo bahanganye nazo zibarusha ibikoresho ndetse n'ubuhanga gusa muri iki gihe nubwo amarembo y'uyu mujyi arinzwe na FDLR.



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/BREAKING-NEWS-M23-yageze-mu-marembo-ya-Rutshuru-arinzwe-na-FDLR

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)