Muhire Henri yagaruwe mu kazi nyuma yibyumwe... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 5 Nyakanga 2022, nibwo FERWAFA yasohoye itangazo rivuga ko Umunyamabanga mukuru waryo, Muhire Henri yagaruwe mu kazi.

Ibinyujije ku rukuta rwa Twitter, FERWAFA yagize iti'Uyu munsi tariki ya 05 Nyakanga 2022, FERWAFA yagaruye mu kazi Umunyamabanga mukuru wayo Muhire Henri Brulart nyuma yuko igihe yahagaritswe kirangiye'.

Ku wa Mbere tariki ya 20 Kamena 2022, FERWAFA yatangaje ko yahagaritse mu nshingano umunyamabanga mukuru Muhire Henri, ushinjwa kutuzuza inshingano ze.

Mu itangazo FERWAFA yasohoye ryagiraga riti'Uyu munsi tariki ya 20 Kamena 2022, FERWAFA yahagaritse mu nshingano umunyamabanga mukuru Mr Muhire Henry, nyuma yo kutuzuza inshingano ze.

Mrs.Delphine Uwanyiligira Komiseri ushinzwe amategeko niwe ugiye kuba amusimbuye by'agateganyo mu mirimo yari ashinzwe'.

Muhire Henri yari yahagaritse igihe kitazwi na FERWAFA, benshi mu bakunzi b'umupira w'amaguru mu Rwanda bakaba bari biteze ikizakurikira iri hagarikwa rye.

Bivugwa ko uyu munyamabanga azize uburyo yitwaye mu kibazo cya Muhanga FC na Rwamagana City zo mu cyiciro cya kabiri, aho FERWAFA yagaragaje kwivuguruza mu byemezo byafashwe byarangiye Muhanga isezerewe, Rwamagana ikomeza muri ½ ndetse n'isinywa ry'amasezerano y'uruganda rukora imyenda rwo mu Budage na FERWAFA, bahamya ko yakoze ibyo ataherewe uburenganzira ubwo yashyiraga umukono ku masezerano ahagarariye FERWAFA.

Muhire Henry amaze amezi 4 atorewe kuba umunyamabanga mukuru wa FERWAFA asimbuye Uwayezu Regis weguye ku mirimo yari ashinzwe ku mpamvu ze bwite.

Muhire Henri yagarutse mu nshingano ze nk'umunyamabanga mukuru wa FERWAFA nyuma yo guhagarikwa ibyumweru bibiri



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/118702/muhire-henri-yagaruwe-mu-kazi-nyuma-yibyumweru-2-ahagaritswe-na-ferwafa-118702.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)