Zikumbuza benshi ibihe ! Urutonde rwa filime... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Dore urutonde rwa filime zakunzwe mu bihe byahise zikarebwa na benshi zikandika amateka n'ubu zikaba zikirebwa nk'uko byatangajwe na New Vision:

1. Â Ã‚ Ã‚  Titanic


Filime ya 'Titanic' ni filime yakunzwe ku Isi yose bitewe n'inkuru yayo yagarutse ku rukundo rwa Jack na Rose.Iyi filime yayobowe na James Cameron mu 1997 Ugushyingo,igaragaza umunezero abantu bari bafite bagenda mu bwato bishimiye ndetse, yitsa ku rukundo rwa Jack na rose kugeza Jack apfuye n'abandi barenga 1500 bari mu bwato.

Ubwo Jack yabonaga ubuzima bwanze nta mahirwe yo kurokoka yabwiye Rose ati 'Nsezeranya ko uzarokoka,ugakomeza kurwana uko byagenda kose, nubwo waba udafite ibyiringiro gute,nsezeranya nonaha. Roza nawe ati 'Ndagusezeranya'

2. Â Ã‚ Ã‚  My Left Foot (1989)


Iyi filime yashyizwe ahagaragara kuwa 24 Gashyantare 1989 igaruka ku nkuru y'umugabo wagize 'Paralysis' kumugara igice cy'umubiri ntigikore,akajya akoresha imirimo ye ikirenge cy'ibumoso cyane cyane ashushanya.Iyi filime yarakunzwe cyane kuko yashishikarizaga abantu kwiyakira kandi bagakora mu mbaraga zabo nkeya.

3. Â Ã‚ Ã‚  Psycho (1960):


Iyi filime yakunzwe cyane bitewe n'inkuru yagarukaga ku munyamabanga wanyereje $400.000,igihe yari mu cyumba cya Hoteli yari acumbitsemo aza gufatwa ndetse ahita yirukanwa.

4. Â Ã‚ Ã‚  Some like it Hot (1959)


Iyi filime yaririmo abagabo babiri b'abanyarwenya biyoberanyaga bakigira nk'abagore ubwo bahigwaga na polisi  bagerageza kuyicika.Yayobowe na Billy Wilder mu 1959.

5. Â Ã‚ Ã‚  A Separation (2011)


A separation ni filime yakinwe muri 2011 ikinwa n'abanya Iran,umuryango wagaragaje urukundo nyakuri nyuma y'uko bahuye n'ikibazo cyo kurwaza umwana indwara yo gutakaza ubushobozi bw'ubwonko nti bukore neza (Alzheimer),bakimukira mu kindi gihugu kubwo kwita ku mwana.Iyi filime yagagaje urukundo nyakuri rw'umwana n'umubyeyi.

6. Â Ã‚ Ã‚  Au Hasard Balthazar (1966)


Iyi filime yakinwe n'Abafaransa,igaragaza uburyo abantu bangaga indogobe bayitoteza,umugore wabaga wenyine wari wanzwe na rubanda akaza kuyitaho ikamubera inshuti bituma bose bamumenya baramukunda.

7. Â Ã‚ Ã‚  The Third Man (1949)


Iyi filime yagaragayemo umugabo w'umunyamerika Holly Martins washimishijwe no kubona akazi bitewe n'inshuti ye Harry Lime ariko umunezero we ntiwarambye kuko yaje kumva inkuru mbi ko uwahoze ari inshuti ye yapfuye bitunguranye amera nk'uhungabanye.

8. Â Ã‚ Ã‚  The Shawshank Redemption


Yanditswe na Darabont Frank aranayiyobora mu 1994.Iyi filime yavugaga ku bagabo babiri bafunzwe bazizwa icyaha batakoze,ariko muri gereza baza kuba inshuti cyane,bakomeza kwizera ko ukuri bafite n'urukundo ruzabafunguza.

9. Â Ã‚ Ã‚  City Night


Iyi filime yanditswe n'icyamamare mu gusetsa Charlie Chaplin ikinwa muri Mutarama ,30,1931 .Uyu munyarwenya yagaragaye muri iyi filime akusanya amafaranga yose akorera kugira ngo abashe kugurira indabo umukunzi we.

10. Â Ã‚ 12 years a Slave


Iyi filime yayobowe na Steve McQueen kuya 31 Mutarama 2014,ikinamo abakinnyi barimo Lupita Nyongo umukinnyi w'umwirabura wakunzwe cyane.Iyi filime yarebwe na benshi bitewe n'inkuru yayo yavugaga ku bucakara n'amacakubiri yari ashingiye ku ruhu n'ibindi,maze umwana w'imyaka 12 akagirwa umucakara mu mirima,bakagaragaza uburyo yakuze nabi mu gahinda yifuza ubwigenge.

 Â 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133799/zikumbuza-benshi-ibihe-urutonde-rwa-filime-10-zakunzwe-zikandika-amateka-ku-isi-amafoto-133799.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)