Canal+ yaguze ZACU Entertainment imaze kwamamara mu gutunganya amashusho #rwanda #RwOT

webrwanda
0

CANAL+ Group yishimiye gutangaza igurwa rya ZACU Entertainment, imwe mu nzu zikomeye mu gutunganya no gukwirakwiza amashusho mu Rwanda.

Iri gurwa ryemerera CANAL+ Group kurushaho gushimangira ibikorwa byayo mu itunganywa ry'amajwi n'amashusho mu Rwanda, ikungukira ku muyoboro wagutse w'amasaha arenga 500 ya filime nshyashya ndetse na filime z'uruhererekane zitunganywa buri mwaka ndetse na porogaramu z'amasaha arenga 700, zose zitunganyijwe mu kinyarwanda.

CANAL+ Group niyo mpamvu yiyemeje gukurikirana ingamba z'iterambere ryayo mu Rwanda, igihugu imazemo imyaka 10, ndetse inahafite ishami ryafunguwe muri 2020. Uretse ibikorwa by'ubucuruzi, ikigo kirateganya no gufungura ku mugaragaro shene y'imyidagaduro itunganyijwe 100% mu Kinyarwanda, izarushaho guteza imbere abanyempano bo mu Rwanda ndetse n'itunganywa ry'amajwi n'amashusho.

Hamwe n'ibigo bitunganya amashusho nka PLAN A muri Ivory Coast, ROK STUDIOS muri Nigeria, ndetse na ZACU Entertainment, CANAL+ Group irarushaho gushimangira ubushake bwayo mu gushyigikira itunganywa ry'amajwi n'amashusho ku mugabane wa Africa, kugira ngo hatunganywe porogaramu zifite ireme kugira ngo ibashe guhaza ibyifuzo by'abafatabuguzi bayo.

ZACU Entertainment yashinzwe muri 2017 na Wilson Misago, umwanditsi unatunganya filime kuri Televiziyo ndetse akaba yarashinze n'urubuga rwa mbere mu Rwanda rucuruza amashusho muri 2019.

Fabrice Faux, umuyobozi mukuru ushinzwe porogaramu muri CANAL+INTERNATIONAL ati 'Twishimiye guha ikaze ZACU Entertainment ndetse n'itsinda ryayo mu kigo cyacu. U Rwanda rurakungahaye kuko rufite ubushobozi mu gutunganya amajwi n'amashusho mu ndimi zitandukanye. Kimwe nkibyo twiyemeje mu bihugu bivuga igifaransa ku mugabane w'Africa ndetse na vuba aha muri Ethiopia, iri gurwa rirashimangira ubushake bwacu mu guhuza abanyempano bahanga udushya , bikazafasha iterambere ryacu muri Africa ndetse no mu mahanga, ndetse bikadufasha kunyura abafatabuguzi bacu binyuze muri gahunda zifite ireme ryo ku rwego rwo hejuru."

'Nishimiye gukomeza urugendo hamwe na CANAL+ Group. Twese dufite intego zo gutunganya no gutanga porogaramu zifite ireme ku bakunda ibyo dukora. U Rwanda rufite abanyempano benshi ndetse n'inkuru zubaka zitaravugwa. Hamwe n'ubufatanye bwa CANAL+ Group ndetse na ZACU Entertainment, iki nicyo gihe cyo kugeza ibyakorewe mu Rwanda ku isi,' Wilson Misago, umuyobozi mukuru wa ZACU Entertainment.



Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Canal-yaguze-ZACU-Entertainment-imaze-kwamamara-mu-gutunganya-amashusho

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)