Tetero François yahawe kuyobora GWPEA, yiyemeza guhangana n'ibibazo by'amazi mu karere - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhango wo guhererekanya ububasha na Peter Macharia wari usoje manda ye wabereye i Kigali ku ya 17 Kanama ubwo habaga inama ya 7 ihuza abahagarariye iyi miryango mu bihugu 9 byo mu Burasirazuba bwa Afurika ari byo u Rwanda, u Burundi, Misiri, Eritrea, Ethiopia, Kenya, Somalia, Sudani na Uganda.

Umuyobozi mushya wa GWPEA, Tetero François Xavier yavuze ko agiye kwita mu kureba imbogamizi buri muryango ugize iri huriro ugenda uhura nazo kugira ngo zishakirwe ibisubizo byihuse.

Ati 'Intego y'ibanze ni ukureba uburyo twakomeza kunoza imikoranire yacu mu karere kugira ngo dushakire hamwe ibisubizo ku bibazo by'amazi bitwugarije ahanini biturutse ku mihindagurikire y'ikirere.'

Uyu muyobozi yakomeje agaragaza umusanzu batanga ngo ibi bibazo bikemuke. Yavuze ko icya mbere ari ugusakaza ubumenyi bafite mu bice byinshi bishoboka, bakongera n'imbaraga mu mishinga batangije igamije guhangana n'ibibazo.

Tetero François Xavier, yanavuze ko GWP Rwanda ikoranira hafi n'inzego za Leta zishinzwe kubungabunga umutungo kamere w'amazi.

Ati 'Hari umushinga uzafasha mu buryo bwo guhangana n'ingaruka z'imihindagurikire y'ikirere turi gutegurana n'Ikigo gishinzwe umutungo kamere w'amazi'.

Umuyobozi wa GWPEA ucyuye igihe, Peter Macharia yashimiye abamugiriye icyizere cyo kuyobora iri huriro anashimira ibyagezweho mu gihe cy'imyaka ibiri ishize.

Ati 'Mu gihe cy'imyaka ibiri twateye intambwe igaragara, hari imishinga twatangije mu bihugu bitandukanye ubu iri gukora neza.'

Macharia yavuze ko bagifite urugendo rurerure rwo guhangana n'ibibazo by'amazi cyane ibyugarije ibihugu nka Kenya, Somalia n'ibindi bihugu bitandukanye.

Global Water Partnership (GWP) ni ihuriro mpuzamahanga ryatangiye mu 1996 aho ryagiye ritera inkunga bimwe mu bihugu n'imiryango itegamiye kuri leta gushyira mu bikorwa intego z'iterambere rirambye no gucunga neza umutungo w'amazi.

GWP igizwe n'abafatanyabikorwa barimo imiryango itegamiye kuri leta irenga 3000 mu bihugu birenga 180.

GWP Eastern Africa yatangijwe n'abafatanyabikorwa mu 2003 igamije gufasha kubungabunga umutungo kamere w'amazi mu karere. Ubu ugizwe n'ibihugu icyenda aho ikorana n'abafatanyabikorwa barenga 200 harimo Water Partnership-Rwanda n'abandi baturutse muri ibi bihugu hagamijwe ubufatanye mu gukemura ibibazo biterwa ahanini n'imihindagurikire y'ikirere harimo kugabanuka kw'amazi n'imyuzure.

GWP Eastern Africa yatangijwe mu 2003 igamije gufasha mu kubungabunga umutungo kamere w'amazi mu karere
Bamwe mu bagize GWPEA baje baturutse muri Sudani
Ibihugu nk'u Burundi, Ethiopia n'u Rwanda byari bihagarariwe
Inama iri kubera i Kigali igamije no gusuzuma aho bageze bashyira mu bikorwa gahunda z'imyaka itanu biyemeje
GWPEA igizwe n'ibihugu icyenda, igakorana n'abafatanyabikorwa barenga 200 barimo Water Partnership Rwanda
Ubuyobozi bwa GWPEA bugenda busaranganywa mu banyamuryango
Umuyobozi mushya wa GWPEA, Tetero François Xavier yavuze ko bagiye kongera imbaraga mu guhangana n'ibibazo by'amazi bituruka ku ihindagurika ry'ikirere
Umuyobozi wa GWPEA ucyuye igihe, Peter Macharia yashimiye abamugiriye icyizere cyo kuyobora iri huriro anashimira ibyagezweho mu gihe cy'imyaka ibiri ishize
Abanyamuryango ba GWPEA bahuriye mu nama i Kigali



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/tetero-francois-yahawe-kuyobora-gwpea-yiyemeza-guhangana-n-ibibazo-by-amazi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)