OPERATION Rudahigwa itumye Gen Muhoozi yitwa umugambanyi naho Uganda ishyirwa mu gatebo kamwe n'u Rwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni amakuru yari mashya mu matwi y'abakomeje gukurikirana imirwano ya M23 n'ingabo za leta FARDC zifatanyije n'umutwe w'iterabwoba, FDLR n'indi.

Mu buryo butangaje Inteko Ishinga Amategeko ya RDC yabishimangiye ndetse yijundika cyane Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, Umugaba w'Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka.

Kuri uyu wa Kabiri, Abadepite bamwe na Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko ya RDC, Christophe Mboso, bari mu nteko rusange yaciye kuri televiziyo y'igihugu (RTNC), bumvikanye bashinja Uganda kuba umwanzi by'umwihariko Gen Muhoozi bamwita 'umugambanyi'.

Christophe Mboso yamaganye icyo yise 'ubufatanye bw'igisirikare cy'u Rwanda n'icya Uganda' avuga ko kubera ibishinjwa Uganda hamwe no kuba umuhungu wa Perezida Museveni, Lt Gen Muhoozi hari ubwumvikane yagiranye n'u Rwanda, na bo amasezerano bari bagiye kugirana na Uganda inteko itazayemeza.

Mboso yavuze ko Uganda kimwe n'u Rwanda atari abafatanyabikorwa bo kwizera kuri RDC. Ati "Na mbere y'uko bariya basirikare bakora ibyo bakoze, twavuze ko nyuma y'ubwumvikane Gen Muhoozi yagiranye n'u Rwanda, twe ntabwo tuzemera ko ariya masezerano yemezwa. Twarayahagaritse ntazemezwa".

Mugenzi we Depite Daniel Safi we yagize ati 'Uganda na yo ni umwanzi wacu, umwanzi wanga kwigaragaza, nyuma muzabona ko nari mfite ukuri ko Uganda itugirira nabi.'

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba ku rubuga rwa Twitter, yanditse ko muri RDC hari abantu bayobejwe bakoresha amagambo adafite umumaro agamije guhembera intambara.

Ati "Numvise umuntu umwe wo mu nteko ishinga amategeko ya RDC avuga ko Muhoozi ari umwanzi wa RDC, njyewe ?, Umwanzi wa RDC ni urokora abaturage ubwicanyi bwa ADF muri Kivu ya Ruguru na Ituri, mpandeshatu y'urupfu ?"

Gen Muhoozi yanatangaje ko agiye guhura na Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi kuko 'bashobora gukemura ibibazo mu buryo bworoshye'.

Hashize iminsi abayobozi batandukanye ba RDC barijunditse u Rwanda ko rutera inkunga umutwe wa M23. Ni ibirego bigikomeje. Kuri ubu Uganda na yo yinjijwe mu kibazo abasesenguzi badahwema kuvuga ko ari icya RDC kandi igomba kugikemura ubwayo.

Abasesenguzi bavuga ko ibyo RDC irimo gukora ari bya bindi by'uhiriye mu nzu utabura aho apfunda imitwe. Bashingira ku kuba Monusco irimo gufatanya na FARDC kurwanya M23 yiyemerera ko nta basirikare ba Uganda yabonye mu mirwano ariko abandi bo bakemeza ko bari bahari.

Lieutenant-Colonel Harvey, ushinzwe ihuzabikorwa hagati ya MONUSCO na FARDC yumvikanye kuri Radio Okapi iterwa inkunga na Loni, avuga ko ibyo bishinjwa Uganda ari ubusa.

Harvey ati 'Nta kintu na kimwe twabonye, twumvise ko [abanya-Uganda baba] baragambaniye inshuti zabo FARDC'.

Umuvugizi w'ingabo za Uganda, Brig. Gen. Felix Kulayigye yahakaniye BBC ayo makuru, avuga ko Uganda itafasha M23 kurwanya ingabo za RDC ngo nirangiza ihe ubuhungiro izirenga 100 zahunze imirwano.

Brig Gen Kulayigye ati "Abasirikare ba Congo bari bahungiye hano bafashijwe gusubira iwabo. Ubu ntabwo bakiri ku butaka bwacu."

Umuvugizi wa guverinoma y'u Rwanda wungirije, Alain Mukuralinda abona ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) bukwiye kwita kandi bugakemura ibibazo byagaragajwe n'umutwe witwaje intwaro wa M23.

Ati "Ikibazo uyu munsi kiri hagati ya Leta ya RDC na M23 byumvikane, bisobanuke. Ni ikibazo kiri hagati y'Abanye-Congo. Icyo kintu nikidaherwaho ngo batangire bashaka umuti bizakomeza bizurungutane."

Operation Rudahigwa yakanze FARDC ?

Si ibanga umutwe wa FDLR wamaze kwiyunga na FARDC ndetse abarwanyi bawo ni bo bashyirwa imbere mu mirwano na M23, dore ko Congo yo yagaragaje ko uwo mutwe ntacyo utwaye kuko 'baba bishakira ibiryo'.

Abasesenguzi bavuga ko kuba FARDC ifatiwe runini na FDLR kandi Gen Muhoozi akaba aherutse gutangaza Operation Rudahigwa, kuri uyu mutwe w'iterabwoba, nta kabuza ari yo mpamvu yatangiye kwijundikwa n'abanye-Congo.

Lt. Gen.Muhoozi Kainerugaba yaburiye umutwe w'iterabwoba wa FDLR ko ukwiriye gushyira intwaro hasi mu gihe cya vuba bitaba ibyo Ingabo za Uganda, zikawushwanyuza.

Muhoozi yanditse ati ' Nitumara gutsinsura ADF, tuzita ku Nterahamwe ziri mu Burasirazuba bwa RDC. Ni abanyabyaha bishe abavandimwe na bashiki bacu mu 1994. Igihe cy'ibiganiro kigiye kurangira. Ntabwo nkeneye RDF ko imfasha, njye ubwanjye nzazishwanyaguza.'

Aya magambo ya Muhoozi ngo ashobora kuba yarakanze cyane FDLR igahitamo gushaka abavugizi bamagana ibikorwa byo kuyitsinsura. Iyi ikaba ari yo mpamvu Christophe Mboso na bagenzi batangiye gushakira amahwemo FDLR.

Nta bufatanye bwa RDF na UPDF muri RDC

U Rwanda rwatangaje ko nta bikorwa by'ubufatanye mu bya gisirikare rufitanye n'igisirikare cya Uganda byo kujya muri RDC kurwanya umutwe w'iterabwoba wa FDLR.

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga Dr. Vincent Biruta, aherutse guhakana ko hari ubufatanye bwa RDF na UPDF mu kurwanya FDLR.

Ati 'Nta bikorwa bizwi uyu munsi by'ubufatanye bwa RDF na UPDF kujya gukora ibikorwa bya gisirikare byo kurwanya FDLR muri DRC. Gusa nagira ngo mbibutse ko UPDF ifiteyo ingabo, zagiyeyo zigiye kurwana na ADF, twebwe nta ngabo dufiteyo."

"N'iyo Operation Rudahigwa, ngira ngo mukwiye kuyibaza uwayivuze, naho twebwe amakuru mfite uyu munsi ni uko nta gikorwa giteganyijwe twaba duhuriyeho n'ingabo za Uganda cyo kujya kugira ibikorwa bya gisirikare dukorera muri DRC dufatanyije.'

Mu kwezi gushize Abakuru b'ibihugu by'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba, basabye imitwe yitwaje intwaro yose yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) gushyira intwaro hasi, bitabaye ibyo ikagabwaho ibitero n'ingabo z'akarere kose. Ni inama yabereye i Nairobi muri Kenya.

Minisitiri Biruta yibukije ko imitwe yitwaje intwaro itazubahiriza umurongo watanzwe n'abakuru b'ibihugu i Nairobi, akarere kazashyira hamwe ingabo zajya kurwanya bene iyo mitwe yaba iri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/OPERATION-Rudahigwa-itumye-Gen-Muhoozi-yitwa-umugambanyi-naho-Uganda-ishyirwa-mu-gatebo-kamwe-n-u-Rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)