VIDEO : Abanye-Congo bateye Abapolisi b'u Rwanda amabuye ,Abanyarwanda bari i Goma bashobora kwicwa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Guverinoma ya Congo ikomeje gushyira mu majwi u Rwanda irushinja ko arirwo ruri inyuma y'umutwe wa M23, ndetse ko rwawufashije kwigarurira Umujyi wa Bunagana. Ni ibirego u Rwanda ruhakana, rukavuga ko nta sano n'imwe rufitanye n'uyu mutwe.

Ku rundi ruhande, uyu mutwe nawo uherutse gutangaza ko nta bufasha na buto uhabwa n'u Rwanda yewe ko n'imbunda n'amasasu ukoresha, bimwe ubigura n'abasirikare ba FARDC, izindi ko ari izo wahishe kera ubwo wahungaga ndetse n'izo wambura Ingabo za RDC.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, i Goma haramukiye imyigaragambyo ikomeye yateguwe na Sosiyete Sivile ikorera muri Kivu y'Amajyaruguru.

Yatumye urujya n'uruza rw'abantu bajya i Goma bavuye mu Rwanda ruhagarara, kuko benshi batinye kuba bagirirwa nabi mu gihe baba bambutse umupaka.

Abigaragambya bageze n'aho bashaka kwinjira ku butaka bw'u Rwanda ariko Polisi y'u Rwanda ibabuza kwinjira, gusa irabareka bakomeza kwigaragambiriza hakurya muri Congo.

Bateraga amabuye mu Rwanda, gusa inzego z'umutekano z'u Rwanda ntizagira icyo zibatwara, zirabareka.

Iyi myigaragambyo yabereye ahazwi nko ku mupaka Petite Barrière mu gihe ku munini wa La Corniche uzwi nka Grande barrière harimo kwambuka abanye-Congo gusa.

Ibi bibaye nyuma yuko Guverineri w'Intara y'Uburengerazuba, Habitegeko François aburiye abaturage b'akarere ka Rubavu kwirinda kujya muri RDC kubera umutekano wabo.

Yagize ati "Niba abanye-Congo bahohotera benewabo babahora kuvuga Ikinyarwanda, umunyarwanda uvuye hano siwe bazabura guhohotera."

Murenzi Elysé ukora akazi ko kubakisha inzu yavuze ko bitewe n'umuburo u Rwanda rwabahaye n'itangazo ry'uko hari kuba imyigaragambyo yanze kujya i Goma.

Ati''Itangazo ryasohotse nimugoroba bituma mfata icyemezo cyo kutajyayo bitewe n'amagambo yuzuyemo urwango batubwira, hari n'abanze kutwishyura ayo twakoreye''.

Mwiseneza Idrissa ukora akazi k'ubucuruzi yakomeje agira ati "Nanze kujyayo kuko n'ubundi nta kazi kari gukorwa uyu munsi kubera akavuyo k'imyigaragambyo yo kwamagana M23 n'u Rwanda''.

Akomeza avuga ko ibyo barimo gukora bashyira urwango imbere birimo guha M23 ishingiro kuko bigaragaza ko hari ikibazo gikenewe gukemuka.

Even with this amount of provocation, #CHOGM22 will still happen ! But remember, there's always a red line not to cross ! pic.twitter.com/lwtbzV4xgZ

â€" Arthur Asiimwe (@aasiimwe) June 15, 2022

Ku mupaka w'u Rwanda na RDC i Goma, habereye imyigaragambyo ikomeye y'Abanye-Congo bamaganaga u Rwanda barushinja gufasha umutwe wa #M23 uhanganye n'igisirikare cyabo, FARDC. pic.twitter.com/brLO81APIN

â€" RadioTv10 Rwanda (@Radiotv10rwanda) June 15, 2022



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/VIDEO-Abanye-Congo-bateye-Abapolisi-b-u-Rwanda-amabuye-Abanyarwanda-bari-i-Goma-bashobora-kwicwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)