Mu muhango witabiriwe na Senateri Mwaura, Nzi... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu kiganiro yahaye INYARWANDA yagize ati:'Natangiye Voo Magazine igiye gufasha abahezwa mu gutangaza ikibari ku mutima kubera impamvu zinyuranye, ndetse n'aya makuru adakunda kumenyekana kuko nakuze nifuza kuvugira abandi, kandi inzira natangiye ngenda mbona ko hari icyizere cyo kuzayisohoza.'

Agaruka ku mpamvu ituma akomeza kubirota umunsi kuwundi ati:'Navukiye mu cyaro ahabera ibintu binyuranye isi icyeneye kumenya ariko bitabasha kuyikundira, natecyereje rero ko izo nshingano ari njye wazihawe kandi uretse n'aho hari n'ahandi hameze nk'iwacu muri Afurika y'u Burasirazuba naho inkuru zaho zigomba kumenyekana.'

Mu nkuru Nzisa Matulu ateganya ko zizajya zinyuzwa muri Voo Magazine harimo n'iz'imideli, kuko atecyereza ko hari ubuhanga bukomeye buhari ariko butagaragara bitewe n'impamvu zinyuranye zirimo n'uko abantu babura aho bamenera, inkuru z'ubukungu, politike n'izindi zinyuranye ariko zihari.

Voo Magazine ikazajya yandikwa mu byiciro bibiri aho izajya isohoka mu buryo bufatika, kandi n'abasomyi bayo bakazajya bayibona bifashishije uburyo bw'ikoranabuhanga. Nzisa Matulu mu kiganiro kimwe yigeze guha Standard Media, yatangaje ko yumva yararemewe kuyobora n'ubwo ataramenya niba koko ari ukuri.

Senateri Mwaura Isaac Maigua na Nzisa Matulu

Voo Magazine Nzisa Matulu ayitezeho kuzahindura ubuzima 
 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/117880/mu-muhango-witabiriwe-na-senateri-mwaura-nzisa-matulu-yamuritse-magazine-yitiriye-icyaro-a-117880.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)