Ku munsi w'ejo hashize ku wa Gatandatu, umukinnyi wa filime Nyarwanda Mugisha Emmanuel uzwi nka Kibonge yakoze ubukwe n'umugore we bamaranye imyaka 8 babana.
Ni ubukwe bwabanjirijwe n'umuhango wo gusaba no gukwa wabereye i Rwempasha, nyuma hakurikiraho gusezerana imbere y'Imana kuri Gasinga Miracle Center, aho inshuti n'imiryango byagaragaje ibyishimo bikomeye ku rugo rushya.
Muri ubu bukwe bwitabiriwe n'ibyamamare, Niyo Bosco akaba yaririmbiye abageni mu gihe Junior Giti we yabahaye inka.
Kibonge akaba yaje gutungura umugore we Ntambara Mutoni Jacky amuririmbira indirimbo yamuhimbiye, amarangamutima aba menshi hafi amarira gushoka.
Byari ibyishimo kuri uyu muryango umaranye imyaka 8 aho bamaze no kubyarana abana 3.
Ubukwe bwabo bukaba bwitabiriwe n'ibyamamare bitandukanye nka Papa Sava, Junior Giti, Titi Brown, Rumaga, Alex Muyoboke, Uncle Austin, David Bayingana, Killaman, Digidigi, Mutoni Assia n'abandi.
Source : http://isimbi.rw/amafoto-utabonye-yaranze-ubukwe-bwa-kibonge-watunguye-umugore-we-jacky.html