Header Ads Widget

Technology

Rusizi: Abacuruzi bambuka muri RDC bahishuye ihohoterwa bari gukorerwa n'Abakongomani #rwanda #RwOT

Abakora ubucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka hagati y'akarere ka Rusizi mu Rwanda n'umujyi wa Bukavu muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo baravuga ko umwuka mubi uri hagati y'ibihugu byombi urimo kugira ingaruka ku bucuruzi bwabo.

Bamwe muri aba bacuruzi bacuruza imboga babwiye IJWI RY'AMERIKA ko bafite ingorane zo gucuruza kuko ngo hari kwishishanya hagati y'abaturage b'ibihugu byombi.

Umwe yagize ati "Iyo twambutse batubwira ko hari abasirikare bacu bafatiye i Kongo.Namwe ntabwo dushaka ko mujya muza gufata uburenganzira mu gihugu cyacu.Tugomba kugira Demokarasi iwacu ntabwo muzajya muza kutuvogera uko mwishakiye.

Undi yagize ati "Hariya muri kongo hari amagambo asezereza.Iyo ubaye nk'uvuga barakubwira ngo umwana w'umurozi nawe aba ari umurozi.

Tirababwira ngo twebwe tuba twaje gushaka imibereho ibyo ntabyo tuzi iyo biva niyo bijya."

Amakuru avuga ko guhohotera abanyarwanda bigenda bifata indi ntera nyuma y'aho habaye imyigaragambyo yo kwamagana u Rwanda i Bukavu ndetse ngo hari n'abanyarwanda bambuwe impushya zo gukorera ku butaka bwa RDC,izizwi nka "Visa".

Umwe yagize ati "Abakora ubucuruzi buciriritse Visa zabo zateshejwe agaciro."

Bamwe mu bakibasha kwambuka baravuga ko hari ubwo bamburwa ibicuruzwa byabo cyangwa bagasabwa amafaranga badasobanuriwe icyo bishyura cyangwa bakabanyaga ibyo bacuruza.

Hari uwavuze ko hari ibihumbi 5000 basigaye bakwa n'abasirikare ba RDC ngo kuko barengeje saa kumi n'imwe bagicuruza kandi ngo ibi bije vuba.

Aba bacuruzi basabye ko inzego z'ubuyobozi ku mpande zombi zaganira,ibibazo bikabonerwa umuti.

Umwe yagize ati "Icyo twifuza nuko abayobozi bacu [RDC n'u Rwanda] badufasha bakajya bagirana ibiganiro mu buryo bw'amahoro kuko nta mahoro nta mutekano.Nta nubwo twabasha gucuruza.Bicare baganire bakemure ibibazo bafitanye."

Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba,Habitegeko Francois,yabwiye abanyamakuru ku cyumweru ko basaba ko inzego z'Umutekano za Kivu ya ruguru n'Iy'Epfo zacungira umutekano abanyarwanda bacururiza muri RDC.

Ati "Hari abanyarwanda bacu bambuka bagahohoterwa.Turasaba ubuyobozi bwa Kivu ya ruguru n'iy'Epfo ko bacungira umutekano abanyarwanda bambuka iwabo nkuko ducungira umutekano abakongomani bambuka iwacu."

Umwuka mubi ukomeje gututumba hagati y'ibi bihugu byombi watangiye nyuma y'ibitero byagabwe n'umutwe wa M23 muri RDC mu kwezi gushize hanyuma Leta ya RDC igashinja u Rwanda kuwutera inkunga mu gihe n'u Rwanda rwayishinje gukorana na FDLR ndetse no gushimuta abasirikare barwo 2.Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubukungu/article/rusizi-abacuruzi-bambuka-muri-rdc-bahishuye-ihohoterwa-bari-gukorerwa-n

Post a Comment

0 Comments

Nature