#Kwibuka32: Maranatha Family Choir yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali #rwanda #RwOT

webrwanda
0

 

Maranatha Family Choir iri mu makorali ari kuzamuka neza muri iki gihe, yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, mu rwego rwo kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi no kwiyemeza kugira uruhare mu kubwira Isi yose ukuri kw'amateka.

Ni igikorwa bakoze kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Mata 2026, ku munsi u Rwanda n'Isi byinjiriyeho mu Cyumweru cy'Icyunamo n'iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abagize iyi korali bagaragaje ko iki gikorwa ari ingenzi cyane kuri bo, by'umwihariko ku rubyiruko ruyigize rwavutse nyuma ya Jenoside cyangwa rwakuriye mu buhunzi, kuko barushijeho gusobanukirwa amateka y'igihugu cyabo mu buryo bwimbitse.

Perezida wa Maranatha Family Choir, Selemani Munyazikwiye, yavuze ko gusura uru rwibutso byabongereye ubumenyi ku mateka ndetse bibibutsa inshingano bafite zo kurinda ko ibyabaye bitazongera kubaho.

Yagize ati: 'Kuri bamwe muri twe, aya mateka ni ayo basanze, ariko kuyiga no kuyibonera aho yabereye bitanga ishusho nyayo yayo. Bitwibutsa uko tugomba kubaho uyu munsi—turwanya ikibi, tunaharanira kubaka ejo hazaza heza.'

Yakomeje avuga ko isomo rikomeye bahakuye ari uko ikibi kigomba kwamaganwa no gukumirwa hakiri kare, kuko iyo kidahagaritswe gikura kikazagira ingaruka zikomeye.

Nyuma yo gusura uru rwibutso, Maranatha Family Choir yavuze ko yiyemeje gukomeza guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, binyuze mu kubaka igihugu kirangwa n'ubumwe, amahoro n'indangagaciro nziza.

Mu butumwa bagenewe urubyiruko, basabye bagenzi babo gushaka kumenya amateka y'igihugu mu kuri kwayo, birinda kuyoborwa n'abayagoreka cyangwa abafite ingengabitekerezo ya Jenoside.

Iyi korali kandi yavuze ko izakomeza gukoresha impano yayo mu kubwira Isi ukuri kw'amateka y'u Rwanda, binyuze mu bihangano byayo byibanda ku butumwa bw'ihumure, ubumwe n'urukundo.

Uru ruzinduko rwabaye igice cy'ubwitange bw'iyi korali mu gufatanya n'Abanyarwanda bose mu rugendo rwo kwibuka, guharanira ukuri no kubaka ejo hazaza hadasubira inyuma.

 

The post #Kwibuka32: Maranatha Family Choir yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali appeared first on FLASH RADIO&TV.



Source : https://flash.rw/2026/04/08/kwibuka32-maranatha-family-choir-yasuye-urwibutso-rwa-jenoside-rwa-kigali/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)