Ish Kevin abona urwango ruri mu muziki ruterwa n'inzara #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuraperi Ish Kevin yongeye kuvugisha benshi nyuma yo gutangaza ko urwango n'amashyari bikunze kugaragara mu muziki nyarwanda ahanini biterwa n'inzara, ibintu avuga ko bitandukanye cyane n'ibyo yabonye mu mukino wa Rally.

Ibi yabitangaje ubwo yari yitabiriye ku nshuro ye ya kabiri isiganwa rya Rally ryabereye mu Majyaruguru y'u Rwanda ryateguwe na Sina Gerard.

Aganira n'itangazamakuru, Ish Kevin yavuze ko iyo agereranyije ubuzima bwo mu muziki n'ubwo muri Rally, asanga mu muziki ari ho hagaragara cyane amashyari n'ihangana ridafite ishingiro.

Yagize ati 'Ishyari riri hose ariko akenshi riterwa n'inzara. Muri Rally ho ni ah'abantu badashonje, bafite urukundo n'ubusabane, niyo mpamvu batagirana amashyari nk'ayo mbona mu muziki.'

Semana yanagaragaje ko kuba afite impano zitandukanye zirimo no gutwara imodoka mu marushanwa ari ikintu cy'ingenzi cyane kuko abifata nk'umwuga w'undi ukomeye mu buzima bwe nyuma y'umuziki, ndetse ko ari n'umukino akunda kuva kera kuko ufitanye isano n'ibyo umuryango we ukunda.

Uyu muhanzi uzwi mu njyana ya Trappish ashimangira ko kimwe mu bimutera gukunda Rally ari abantu bahahurira bafite umutima mwiza, badakunda amakimbirane cyangwa guhangana gushingiye ku kwitana ba mwana.

Ati 'Nishimira cyane kuba mu buzima bwanjye narahuye n'aba bantu bafite urukundo rwa nyarwo mbese basobanutse mu mitekerereze yabo.

Ish Kevin ahamya ko azakomeza guhuza umuziki n'izindi mpano ze, cyane cyane Rally, mu rugendo rwe rwo kwagura ibikorwa bye no gushaka amahirwe mashya hanze y'umuziki.

Bwari ubwa kabiri yitabiriye iri rushanwa, ndetse ubwa mbere yari yagerageje amahirwe muri uyu mukino mu mwaka wa 2025,ntabwo yarisoje kuko imodoka ye yapfiriye hagati mu isiganwa.

Ish Kevin yavuze ko urwango ruri mu muziki ruterwa n'inzara



Source : http://isimbi.rw/ish-kevin-abona-urwango-ruri-mu-muziki-ruterwa-n-inzara.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)