Umunyamideli akaba n'umunyamakuru wa RBA, yambitswe impeta ya fiançailles (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Christelle Kabagire Injongi umunyamideli w'umwuga akaba n'umunyamakuru mu kigo cy'igihugu cy'itangazamakuru (RBA), yambitswe impeta ya fiançailles n'umukunzi we.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 6 Kamena 2022 nibwo Christelle yashyize hanze amafoto yambitswe impeta n'uyu mukunzi we bamaze igihe bakundana.

Hamwe yaherekejwe n'amagambo agira ati "iri niryo jambo yego navuze binyoroheye."

Ni mu gihe andi mafoto yo yifashishije amagambo yo muri Bibiliya, Abakolinto ba 1 igice cya 13 umurongo wa 13 aho havuga hati " Ariko none hagumyeho kwizera n'ibyiringiro n'urukundo, ibyo uko ari bitatu, ariko ikiruta ibindi ni urukundo."

Christelle yamenyekanye mu kiganiro cy'imideli 'InStyle' gitambuka kuri Televiziyo Rwanda.

Uyu munyamideli akaba yambitswe impeta n'umukunzi we babyaranye, bivugwa uyu muhango wo kumwambika impeta wabaye mu mpera z'icyumweru gishize.



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umunyamideli-akaba-n-umunyamakuru-wa-rba-yambitswe-impeta-ya-fiancailles-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)