1991-1994: AMATARIKI Y'INGENZI YEREKANAKO JENOSIDE YATEGUWE IGIHE KININI. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibinyoma by'abashaka kugoreka amateka ku itegurwa rya Jenoside bivuga ko ihanurwa ry'indege Falcon 50 yari itwaye umukuru w'igihugu Juvenal Habyalimana ariryo ryatumye Jenoside ibaho; nyamara ukuri kugaragazako Jenoside yateguwe ndetse igihe kinini mbere yuko ishyirwa mu bikorwa. Mu nkuru yacu, turagaruka kuri amwe mu matariki agaragaza itegurwa ry'umugambi mubisha wo gutsemba abatutsi  washyizwe mu bikorwa mu buryo bweruye mu 1994.

Mu ijoro ryo ku wa 22 rishyira kuwa 23 Mutarama 1991, Ingabo za FPR-Inkotanyi zagabye igitero mu Mujyi wa Ruhengeri zifunguza imfungwa zari muri Gereza ya Ruhengeri zarimo Colonel Lizinde Théoneste n'abandi, maze benshi muribo bifatanya na FPR gukomeza urugamba rwo kubohora Igihugu.

Icyo gikorwa cyakurikiwe n'iyicwa ry'Abagogwe muri Komini za Perefegitura ya Ruhengeri cyane izegereye ibirunga. Leta ya Habyalimana yabeshye ko Abatutsi bahatuye aribo bafashije Inkotanyi kugera mu Mujyi wa Ruhengeri. Ubwo bwicanyi bwaje bukurikira ubundi bukomeye bwabereye muri Komini Kibilira mu Kwakira 1990 buhitana Abatutsi benshi cyane ku Muhororo.

Ingabo z'u Bufaransa zahaye icyizere Leta ya Habyarimana cyo gukomeza gahunda y'ubwicanyi

Kuwa 23 Mutarama 1991, Perezida Habyalimana yasabye u Bufaransa kumwoherereza ingabo zo kumufasha kurwana n'Inkotanyi ngo zizivane mu Mujyi wa Ruhengeri abeshya ko abateye uwo Mujyi ari abasirikare ba Uganda.

Mu gisubizo Ambasaderi w'u Bufaransa mu Rwanda, Georges MARTRES, yahaye Perezida Habyalimana yemeye ubwo bufasha avuga ko ikibazo cy'u Rwanda gifite isura nini y'amoko, ko abateye u Rwanda ari Abatutsi b'Abahima bakomoka mu Karere k'Ibiyaga Bigari ngo ari nabo Museveni akomokamo.

Uwari Perezida w'Ubufaransa Francois MITTERRAND yatangaje ko urugamba ruri mu Rwanda ruhanganishije  abavuga Igifaransa n'abavuga Icyongereza, bisobanuye ko u Bufaransa bwagombaga kurwana urwo rugamba rwo kurengera ururimi rwabwo.

Yongeyeho kandi ko bagomba kwihaniza Perezida Museveni ko kandi batazihanganira ko abatutsi ba nyamuke bafata ubutegetsi ngo bategeke rubanda nyamwinshi. Ibi birerekana ko urugamba MITTERRAND n'ingabo ze barwanaga mu Rwanda ari urw'amoko, rukaba rwari rwuzuyemo ingengabitekerezo ya Jenoside.

Mutarama 1992

Itangwa ry'imbunda na za gerenade ku nterahamwe

Ku itariki ya 8 Mutarama 1992, amashyaka ataravugaga rumwe na MRND yakoresheje imyigaragambyo ikomeye mu Mujyi wa Kigali, Butare na Gitarama.

Ayo mashyaka yamaganaga uburyo Perezida Habyalimana n'ishyaka rye bari bakomeje kubangamira ibiganiro by'amahoro no kugabana ubutegetsi kandi Habyalimana yari yaremeye ko agiye guhindura Guverinoma akanashyiramo abo mu mashyaka ataravugaga rumwe na MRND.

Perezida Habyarimana icyo gihe yahinduye Guverinoma koko ku itariki ya 30 Ukuboza 1991 ayishinga Minisitiri w'Intebe Sylvestre Nsanzimana ariko ba Minisitiri bose bashyizwemo bari abo muri MRND usibye umwe gusa ariwe Gaspard Ruhumuriza wakomokaga mu Ishyaka rya PDC ryayoborwaga na Jean Népomuscène Nayinzira. Mu guhangana n'iyo myigaragambyo y'amashyaka, Perezida Habyalimana yategetse ko hatoranywa abasore b'intarumikwa bo muri MRND bagahabwa imbunda zo kujya bahangana n'abatavuga rumwe nawe (opposition). Hatanzwe intwaro zirenga 300.

Ku itariki ya 22 mutarama 1992, Colonel Bernard CUSSAC, wari ushinzwe ubutwererane mu bya gisirikare hagati y'u Bufaransa n'u Rwanda, akaba yarakoreraga muri Ambasade y'u Bufaransa i Kigali, yanditse ko izo ntwaro zahawe interahamwe, bikorwa n'ingabo z'u Rwanda hamwe n'abategetsi bo mu nzego z'ibanze bari abayoboke b'Ishyaka rya MRND.

Mutarama 1993

Bagosora yatangaje ko agiye gutegura imperuka y'Abatutsi

Tariki 9 Mutarama 1993 ni itariki idakwiye kwibagirana mu mateka ya Jenoside. Nibwo Arusha muri Tanzania hari hamaze gusinywa igice cy'amasezerano ya Arusha kirebana no kugabana ubutegetsi.

Colonel Theoneste Bagosora wari muri iyo nama, ariko atemera ibyayivuyemo, yasohotse arakaye avuga aya magambo  mu rurimi rw'igifaransa ati " Je rentre à Kigali pour préparer une apocalypse. " ugenekereje mu Kinyarwanda 'Ndatashye ngiye gutegura imperuka'.

Kimwe mu byo ayo masezerano yemeje cyababaje cyane Bagosora nuko ishyaka rya MRND ryari ryahawe imyanya itanu y'abaminisitiri muri minisiteri 21 zagombaga kuba zigize Guverinoma y'inzibacyuho ndetse n'imyanya 11 gusa ku badepite 70 bari bateganyijwe mu Nteko ishinga amategeko nayo y'inzibacyuho.

Bagosora ntiyemeraga na buke iri sarangankwa ry'ubutegetsi ndetse ashinja minisitiri w'Ububanyi n'amahanga w'u Rwanda, Boniface Ngulinzira kuba yaragurishije igihugu.

Twakwibutsa ko mu mateka y'ubwicanyi mu Rwanda, ijambo Imperuka y'Abatutsi ritavuzwe bwa mbere muri 1993 kuko Perezida Kayibanda niwe wa mbere warikoresheje mu ijambo yavugiye kuri Radio Rwanda ku itariki 11 Werurwe 1964 abitewe n'igitero cyari cyagabwe mu Bugesera ku wa 21 Ukuboza 1963 na bamwe mu mpunzi z'Abanyarwanda bavuye i Burundi.

Kayibanda yaravuze ngo 'Niba Inyenzi zishoboye gufata Kigali, n'ubwo bitazazorohera, izaba Imperuka yihuse y'ubwoko bw'Abatutsi.' Iki ni kimwe mu bimenyetso byerekana ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ifite amateka ya kera

Ku itariki ya 16 Mutarama 1994, habaye mitingi ikomeye yahuje abantu benshi bo mu mashyaka ahuriye kuri Hutu power ibera kuri Stade i Nyamirambo. Muri iyo mitingi, Justin Mugenzi wari ukuriye igice cya Hutu power mu ishyaka rya P.L. yafashe ijambo asaba kwirinda Abatutsi n'abasirikare b'Ababiligi bo muri MINUAR.

Hanatanzwe intwaro nyinshi zahawe aba Power bose bo mu mashyaka ya MRND, CDR, MDR, PSD, PDC na PL.

Ibi bikorwa by'urugomo no gutegura Jenoside byamaganywe icyo gihe n'Imiryango Nyarwanda y'uburenganzira bwa muntu irimo PRO-FEMMES Twese Hamwe, CLADHO na CCOAIB.

Raporo ya Sena y'Ababiligi yakozwe mu 1997 yagaragaje inyandiko nyinshi zerekana uburyo muri Mutarama 1994 Leta y'u Rwanda yateguraga Jenoside.

Mu ijoro ryo kuwa 21 rishyira 22 Mutarama 1994, indege yo mu bwoko bwa DC-8 y'u Bufaransa yaguye mu ibanga ku kibuga cy'indege cya Kanombe; MINUAR yarayisatse isangamo ibisanduku 90 byuzuyemo intwaro zigenewe ingabo z'u Rwanda kandi amasezerano ya Arusha yari yarabujije igurwa n'itangwa ry'intwaro.

Ku itariki  27 mutarama 1994, RTLM yanyujijeho ibiganiro bihamagarira abahutu bose kwishyira hamwe bakarwana kugeza ku munota wa nyuma ngo kuko abasirikare b'Ababiligi ba MINUAR bari bafite umugambi wo gutanga igihugu bagiha Abatutsi.

Imenyekanishwa ry'itegurwa rya Jenoside muri Loni

Ku itariki 11 Mutarama 1994, umwe mu bayobozi bakomeye b'Interahamwe mu Mujyi wa Kigali witwaga Turatsinze Abubakar, alias Jean Pierre, yabwiye mu ibanga Jenerali Romeo DALLAIRE wayoboraga ingabo za LONI mu Rwanda ko Interahamwe zamaze kwitegura kwica Abatutsi bagera ku bihumbi makumyabiri ku munsi, ko zifite intwaro zirunze i Gikondo kwa Kabuga, lisiti z'Abatutsi zamaze gukorwa kandi ko kuva MINUAR yagera mu Rwanda, Interahamwe zatojwe zigera ku 1700 ziyongera ku zindi nyinshi zari zisanzwe zarahawe imyitozo.

Jenerali DALLAIRE yanditse inyandiko ayoherereza Umuryango w'Abibumbye asaba uburenganzira bwo gufatira izo ntwaro no guhagarika ibikorwa by'itegurwa rya Jenoside.

Ku itariki 12 Mutarama 1994, DALLAIRE yahawe igisubizo cyasinyweho n'umwe mu bayobozi bakuru ba LONI witwa Iqbal RIZA wari wungirije Koffi Annan wayoboraga serivisi ya LONI ishinzwe ibikorwa byo kubungabunga amahoro, abuza DALLAIRE kwinjiza MINUAR mu bikorwa byo gufatira intwaro.

Iqbal RIZA yongeyeho ko icyo DALLAIRE yemerewe gukora ari ukuzabiganira na Perezida Habyarimana na ba Ambasaderi b'u Bubiligi, u Bufaransa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. DALLAIRE yarekeye aho, Jenoside irinda ikorwa ihitana abaturage yari ashinzwe kurinda, byose bikorwa arebera.

The post 1991-1994: AMATARIKI Y'INGENZI YEREKANAKO JENOSIDE YATEGUWE IGIHE KININI. appeared first on FLASH RADIO&TV.



Source : https://flash.rw/2026/04/07/1991-1994-amatariki-yingenzi-yerekanako-jenoside-yateguwe-igihe-kinini/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)