Madamu Jeannette Kagame yasabye abarangije muri Green Hills Academy kugira uruhare mu mpinduka nziza muri sosiyete - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabigarutseho kuri uyu wa 11 Kamena 2022, mu muhango wo gusoza amasomo y'icyiciro cy'amashuri yisumbuye ku banyeshuri 40 b'abahungu na 52 b'abakobwa baturuka mu bihugu 16 barangije muri Green Hills Academy mu 2022 bahawe izina ry'Inkomezamihigo.

Green Hills Academy ni ishuri rimaze imyaka 24. Madamu Jeannette Kagame yibukije ko ritangira wari umushinga w'ishuri ry'incuke n'ishuri ribanza none uyu munsi ryabaye ishuri rifite icyerekezo kandi rifasha benshi gukabya inzozi ku rwego rw'uko abanyeshuri baryo bakomeje kuba indashyikirwa ku Isi yose. Yashimiye abarimu, abayobozi n'inshuti z'ishuri zatumye ibi bigerwaho.

Madamu Jeannette Kagame yabwiye abarangije amasomo muri Green Hills Academy ko afite icyizere ko umusanzu bazatanga ku gihugu n'Isi muri rusange uzazana impinduka zikemura ibibazo Isi ifite, abasaba gusigasira iki cyizere no kuba ingirakamaro kuri bose.

Aba banyeshuri abenshi bakomereza amasomo muri Kaminuza zo mu mahanga. Kuri ubu abagera kuri 35 bamaze kubona Kaminuza bazigamo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza, Canada n'ahandi.

Ati "Isi ni iyanyu ngo muyibyaze umusaruro, ndizera ko ubwo mugiye kujya hirya no hino muzahaha ubumenyi bunyuranye, imitekerereze yo guhanga udushya ndetse n'imyitwarire bizabafasha guteza imbere aho muvuka".

Yabibukije ko bagiye mu bundi buzima butandukanye n'ubwo barimo ndetse burimo ibyiza byinshi, abasaba kwibuka ko 'ibyiza ari mubyara w'ibibi no kubabara'.

Ati "Gufata ibyemezo byiza mwagaragaje bikaba bibagejeje ku ntambwe y'ingenzi nk'iyi, ni ingabo izabarinda ubusharire bw'ubuzima. Igihe nikigera cyo kwishimira izindi ntsinzi zanyu nko gutsinda neza muri kaminuza cyangwa kubona akazi keza, tuzaba duhari tubashyigikire tubahe ubufasha bwose dushoboye".

Madamu Jeannette Kagame yashimiye abanyeshuri barangije mu 2022 uburyo mu bihe bigoye babaye itara ry'abaturage, aho batangiye umusanzu wa mituweli abaturage 2000 bo mu Karere ka Rubavu, bagakusanya inkunga yo guha ibikoresho by'isuku abarwayi bo mu bitaro bya CHUK, bakigisha Icyongereza abana bo mu muryango Ihumure ndetse bakanatanga impano za Noheli.

Ati "Mwibukije twese ko mu bihe bigaragara ko ari bibi, abanyarwanda twahagurutse tugafasha igihugu cyacu mu buryo bushoboka. Muri Inkomezamihigo nyazo".

Umuyobozi wa Green Hills Academy, Daniel Hollinger, yashimiye aba banyeshuri ko nubwo habayeho inzitizi nyinshi bakoresheje imbaraga nyinshi amanywa nijoro bakarangiza porogaramu ya International Baccalaureate [porogaramu mpuzamahanga y'imyigishirize, IB].

Yavuze ko iyi izabafasha kuba ingirakamaro no gushaka ibisubizo byugarije Isi. Yabasabye gukoresha amahirwe yo kwiga neza bafite bagahesha ishema ababyeyi bigomwe byinshi kugira ngo babigereho.

Ati "Mu byo mukora byose, mu mahitamo mukora muzaharanire kugira uruhare mu gutuma Isi iba nziza kurusha uko imeze, mube inyangamugayo, muzakoreshe igihe cyanyu, ubushobozi n'impano byanyu, by'umwihariko mugire urukundo kuko rubumbatiye byose".

Mireille Umutoni wavuze mu izina ry'abarangije amasomo mu 2022 muri Green Hills Academy, yavuze ko banyuze mu nzira igoye kubera impinduka zagiye zigaragara mu myigire zirimo integanyanyigisho nshya, amabwiriza mashya y'ishuri, ikoranabuhanga rishya n'uburyo bw'imyigishirize ariko byose bakabasha kubikora kandi neza.

Yijeje ko nta kabuza bazagaragaza impinduka nziza ku Isi, asaba na bagenzi be gukomeza kubyaza umusaruro amahirwe bafite kandi bakigirira icyizere kuko ari bo bazagena abo bashaka kuba bo.

Ati "Urugendo rwacu rwari rurerure ariko rwatumye tumenya gufata inshingano, kugira amatsiko, ubumenyi, amahame, gufunguka mu mutwe kandi tubasha kwita kuri buri kimwe. Ubwo dutangiye uru rugendo rushya, ndizera ko tutazateshuka".

Umuyobozi Mukuru wa Irembo, Faith Keza, wahaye impanuro aba banyeshuri, yabagiriye inama yo kumenya abo baribo n'icyo bashaka, kwiga bagamije guhatana ku Isi yose no kwibuka sosiyete bakomokamo.

Ati "Ndabashishikariza gukomerezaho, mwerekane abo muri bo, mumenye indangagaciro zanyu kandi mugene abo mwifuza kuba bo kandi mufate ibyemezo bizatuma muba abantu b'ingenzi. Mube abantu bahangana kandi bigirira icyizere yaba ku ruhando rwa Afurika n'isi muri rusange. Ikindi mube abantu b'ingenzi muri sosiyete. Muzakore ibizatuma sosiyete ibagirira icyizere kandi muyigirire akamaro".

Green Hills Academy ni ishuri ry'ababyeyi barimo na Madamu Jeannette Kagame, ryatangiye mu 1997 ritangirana abanyeshuri 130, ubu nyuma y'imyaka 24 rishinzwe rimaze kwigamo abarenga 1500 baturuka mu bihugu birenga 60 byo hirya no hino ku Isi.

Uyu mwaka abarangije amasomo ni 92 barimo abakobwa 52 n'abahungu 40
Bamwe mu bakobwa barangije muri Green Hills Academy uyu mwaka
Bari bishimiye gusoza amasomo no gukomereza andi muri kaminuza
Abakobwa 52 ni bo barangije amasomo muri Green Hills Academy uyu mwaka
Yishimiye gufata ifoto y'urwibutso na mwarimu we
Ababyeyi bari baturutse imihanda yose baje gushyigikira abana babo
Akanyamuneza kari kose ku babyeyi
Yaje gushyigikira abana barangije muri Green Hills Academy
Byari ibyishimo...
Byari ibyishimo ubwo abana bari bamaze guhabwa impamyabushobozi
Ababyeyi bari baturutse imihanda yose baje gushyigikira abana babo
Umuyobozi wa Irembo Faith Keza yagiriye inama abarangije amasomo zirimo kumenya abo bashaka kuba bo
Madamu Jeannette Kagame afatanya n'abana gukata umutsima
Umuyobozi w'icyiciro cy'amashuri yisumbuye muri Green Hills Academy Anna Bagabe yashimiye cyane ababyeyi bashyigikira abana babo
Mireille Umutoni wavuze mu izina ry'abandi yijeje ko bazakomeza umuhate basanganywe
Madamu Jeannette Kagame ashyikiriza impamyabumenyi umwe mu banyeshuri basoje amasomo
Umunyeshuri wahize abandi Sneha Negi yashimiye bagenzi uko bafatanyije mu bihe bikomeye
Umuyobozi wa Green Hills Academy Daniel Hollinger yashimiye abanyeshuri basoje amasomo ku muhate bagaragaje mu bihe bikomeye
Ubwo haririmbwaga indirimbo yubahiriza igihugu 'Rwanda Nziza'
Abanyeshuri ba Green Hills Academy berekanye ubuhanga mu kuvuza ingoma
Band ya Green Hills Academy yacuranze neza cyane bose bayikurira ingofero
Ni abana bato ariko bafite ubuhanga mu gucuranga ibicurangisho bigezweho
Yacurangaga areba n'amanota y'ibyo acuranga
Bizihiye abitabiriye gusoma amasomo muri Green Hills Academy
Mu mbyino Nyarwanda na ho abiga Green Hills Academy ntibatanzwe
Intore ni gutya zaserutse
Abakobwa babyinnye bya kinyarwanda karahava
Intore zahamirije biratinda...
Madamu Jeannette Kagame yafashe ifoto y'urwibutso n'abarangije muri Green Hills Academy

Andi mafoto wakanda hano

Amafoto: Igirubuntu Darcy




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/madamu-jeannette-kagame-yasabye-abarangije-muri-green-hills-academy-kugira

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)