Iwabo w'inka mu mirambi iteye ubwuzu; dutemberane i Kayonza hacumbitse intare n'inkura (Amafoto) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Niwifuza kuruhukira hanze ya Kigali ariko ugasanga bitari bworohe kujya i Rubavu ku mazi cyangwa iyo za Karongi, ushobora guhinira bugufi aho ushobora kubona icyo kurya no kunywa bigezweho wiyicariye mu mwimerere w'ibidukikije, witegeye neza ibiyaga n'imirambi ifite ibirometero agahumbi.

Ku basanzwe batembera bamaze kubyumva ko turi kuganisha kuri Kayonza, Akarere gafatwa nk'umutima w'Intara y'Iburasirazuba, kakiharira 70% bya Pariki y'Akagera na 70% by'ibiyaga biyirimo.

Mu rugendo rw'ibirometero 65 uvuye i Kigali, Kayonza, kimwe n'igice kinini cy'Iburasirazuba, uzayimenyera ku mirambi idasanzwe mu bindi bice byinshi by'igihugu, ku buryo ushobora gukeka ko warenze imbibi z'Urw'imisozi igihumbi, bikaba igihamya cy'uko kwanda k'u Rwanda kutarobanuraga ku butoni.

Iyi mirambi y'Iburasirazuba ni yo ituma iyi Ntara igaragaramo ibiyaga byinshi.

Ucyinjira muri aka Karere, ubwo uba urenze za Rwamagana, ntuzatungurwe no kugenda uhura n'inka cyangwa ukazibona zirisha hakurya na cyane ko aka Karere ari kamwe mu dukomokamo inyama z'inka mu gihugu.

Mu gihe gito ugihabwa ikaze muri Kayonza, uhingukira ku Imigongo Art Center, aho ushobora gusanga imitako itandukanye ya Kinyarwanda, ikwibutsa amateka n'umwihariko w'umuco w'u Rwanda.

Mu nzira, uzanyura kuri Camellia Tea House aho ushobora kuruhukira unywa ikawa, ukomeze urugendo uce kuri Silent Hill Hotel mbere yo kwinjira mu Mujyi wa Kayonza, aho uzasanga Elegancia Hotel n'izindi zitandukanye.

Muri uyu Mujyi ukiri kwaguka, uzahasanga serivisi hafi ya zose wabonera mu Mujyi wa Kigali na cyane ko ibikorwa by'ubukerarugendo biterwa n'uko uri hafi ya Pariki y'Akagera bikomeje gutuma iterambere ryawo ryihuta.

Abaturage benshi ni abahinzi n'aborozi ariko ibikorwa by'ubucuruzi biri gutera imbere mu buryo bufatika. Uyu Mujyi urimo guhinduka ihuriro ry'Intara y'Iburasirazuba, mu gihe abashoferi b'amakamyo aturutse mu bihugu nka Uganda badapfa kuharenga badaparitse ngo bagire ibyo bahaha.

Nubwo inyama zidahendutse ugereranyije n'ahandi mu gihugu, Kayonza igira uruhare runini mu kuba igicumbi cy'inyama z'inka, ibishobora guterwa n'ubunini bw'aka Karere kari ku buso bwa kirometero kare 1935 ndetse no kuba igice kinini cyako ari imirambi, hakaboneka amazi y'ibiyaga n'ibindi bituma kaba Akarere kaberanye n'ubworozi.

Ibagiro rizwi cyane i Kayonza ni iriherereye mu Murenge wa Murundi mu Kagari ka Buhabwa, mu gihe uduce nka Buhabwa na Mucucu tuzwiho kugira inka nyinshi.

Ubukerarugendo buhanzwe amaso

Kayonza ni Akarere kaberanye n'ubukerarugendo ndetse kakaba amarembo ya Pariki y'Akagera, ari na yo nini mu Rwanda aho icumbikiye inyamaswa eshanu z'inkazi zirimo intare, inkura, ingwe, inzovu n'imbogo.

Muri Pariki imbere, habarizwa hoteli enye zirimo Ruzizi Tente Lodge, Magashi Camp, Karenge bush Camp ndetse n'Akagera Game Lodge. Hanze ya Pariki hari nk'Akagera Rhino Lodge, Akagera Transit Lodge, Akagera Safari Camp n'ahandi hantu ushobora kuruhukira.

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere, RDB, ari na rwo rufite ubukerarugendo mu nshingano zarwo, rwashyizeho ibice by'ingenzi bizubakwamo hoteli mu rwego rwo kurushaho guteza imbere ubukerarugendo muri aka Karere.

Agace ka Nyagakonji gaherereye mu Murenge wa Ndego ndetse na Mutumba mu Murenge wa Murundi, twose dutegereje ishoramari ry'amahoteli azarushaho gutuma Kayonza iba igicumbi cy'ubukerarugendo.

Karama Joseph watangije 'Akagera Rhino Lodge,' yagarutse ku buryo aka Karere kaberanye n'ishoramari ry'amahoteli. Yavuze ko bafunguye ibikorwa mu 2019, aho mu mwaka wa mbere bakiriye abashyitsi 1500.

Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yavuze ko hakiri amahirwe atarabyazwa umusaruro muri Kayonza, cyane cyane mu rwego rw'ubukerarugendo.

Ati 'Hoteli ziri mu Karere kacu ntabwo zihagije, turabona abantu bashobora kubaka izindi hoteli nka site ya Nyagakonji, RDB yahagaragaje nk'ahantu hari amahirwe y'ubukerarugendo. Turacyakeneye abantu bahashora imari kuko ni heza cyane.'

Bivugwa ko izina Kayonza ryaturutse ku byitwaga 'Imiyonza' byakundaga kuba muri aka gace cyane. Aka Karere kabarizwamo ibiyaga bibiri, ari byo icya Muhazi na Kibare.

Imbere muri Pariki y'Akagera ariko ku ruhande rw'Akarere ka Kayonza, habarizwa ibiyaga birindwi birimo Ihema, Birengero, Shakani, Kivumba, Hago, Gishanju na Kagese.

Imigongo Art Center ni ahantu hasigaye hakunzwe mu Karere ka Kayonza
Imigongo Art Center wahasanga ikawa
Camellia Tea House iri mu nkengero z'Umujyi wa Kayonza yubatse neza
Imbere muri Camellia Tea House
Ugana kuri Camellia Tea House aho ushobora gusanga icyo kurya no kunywa
Magashi Camp iba neza neza muri Pariki y'Akagera
Iyi foto yafatiwe mu Akagera Rhino Lodge, aho uba witegeye izuba rirenga ku Kiyaga cya Ihema kiri muri Pariki y'Akagera
Akagera Rhino Lodge yubatse mu ishyamba hagati
Amacumbi yo mu Akagera Rhino Lodge ateye ubwuzu
Akagera Rhino Lodge yubatse mu ishyamba hagati
Imbere mu byumba bya Akagera Rhino Lodge
Ubwogero bwo mu Akagera Rhino Lodge butuma umuntu aba areba hanze
Aho Akagera Rhino Lodge yubatse ni ahantu heza
Inzira ijya mu macumbi ya Akagera Rhino Lodge
Mu Akagera Rhino Lodge uhasanga amafunguro ateguye neza
Akagera Rhino Lodge ifite aho abantu bashobora kujya kota umuriro
Akagera Safari ni hoteli iri hafi kuzura yubatswe ku musozi wa Nyagakonji
Urutare ruhangano rwubatseho piscine iri mu Akagera Safari Camp
Aho wakirirwa iyo ugiye mu Akagera Safari Camp
Imiterere ya Akagera Game Lodge igenzurwa na Mantis
Ku muhanda ugana kuri Pariki y'Akagera hari Akagera Coffee Services aho wasanga ikawa ihingwa mu Karere ka Kayonza n'amafunguro
Inyubako za Akagera Safari Camp ziba zisa neza
Karenga Bush Camp iri mu zikunzwe na benshi muri iyi minsi
Urutare ruhangano rwubatseho piscine iri mu Akagera Safari Camp
Amahumbezi aba ari yose iyo uri i Kayonza
Amarembo ya Pariki y'Akagera ari mu Karere ka Kayonza
Amarembo ya Pariki y'Akagera ari mu Karere ka Kayonza ni magari
Impala ni zimwe mu nyamaswa ziboneka ku bwinshi muri Pariki y'Akagera
Impyisi ni zimwe mu nyamaswa ziri muri Pariki y'Akagera
Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco yavuze ko hakiri amahirwe atarabyazwa umusaruro muri Kayonza, cyane cyane mu rwego rw'ubukerarugendo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iwabo-w-inka-mu-mirambi-iteye-ubwuzu-dutemberane-i-kayonza-gacumbikiye-intare-n

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)