Kaminuza ya Kent State ishobora gufungura ibiro i Kigali - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi Kaminuza kimwe n'izindi nyinshi ku Isi, iri kureba ku isoko rya Afurika, aho imibare y'umwaka ushize igaragaza ko Abanyafurika ibihumbi 40 bakomoka mu bihugu biri munsi y'Ubutayu bwa Sahara bigaga muri Amerika, mu gihe abakomoka mu bihugu by'Amajyaruguru ya Afurika bigayo biyongereyeho ibihumbi bitandatu.

Ikinyamakuru Record-courier cyatangaje ko Kaminuza y'u Rwanda yemereye Kaminuza ya Kent State umwanya ishobora gukoresha mu gihe yashyira ibiro byayo mu Rwanda, icyemezo bivugwa ko cyamaze kuganirwaho n'Inama Nkuru y'ubuyobozi bw'iyo Kaminuza.

Isoko mu rwego rw'uburezi muri Afurika ririzewe cyane kuko uyu Mugabane byitezwe ko uzagira abaturage bakubye kabiri abo usanganywe bitarenze mu 2050, kandi benshi muri bo bakazaba ari urubyiruko rukeneye kugira ubumenyi.

Uretse isoko ry'u Rwanda, Kaminuza ya Kent State izanareba cyane ku isoko ryo muri Nigeria na Ghana, kimwe n'ahandi muri Afurika. Byitezwe ko ibiro byayo bizoroshya imikoranire yayo n'ibigo bifasha abanyeshuri bajya kwiga hanze y'u Rwanda, byose bigamije gutuma umubare w'abayigamo wiyongera.

Kaminuza ya Kent State ishobora gufungura ibiro i Kigali



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kaminuza-ya-kent-state-ishobora-gufungura-ibiro-i-kigali

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)