Urugendo rwa Dusabimana; mucoma w'umukobwa umaze kubaka izina i Karongi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abasanzwe batemberera muri ibi bice, dore ko bamaze no kuba benshi, bashobora kuba barumvise 'brochettes' ziri kurikoroza muri iyi minsi, zituruka aho bita mu Bupfune. Aka ni agace kari mu nkengero z'Umujyi wa Karongi, gasigaye karabaye ikigega cya mushikaki ziribwa cyane mu Mujyi wa Karongi, ku buryo bitagitangaje kubona abantu bari kunywera mu kabari runaka gafite mucoma, ariko ugasanga bategereje akaguru k'ihene gaturutse iyo mu Bupfune.

Bene wacu bo hirya muri Congo bo bazakubwira ko inyama yose ari inyama, ariko hano muri Karongi, yewe no muri Bupfune siko bigenda, kuko izi nyama ziturukayo ziri kugira agaciro bigizwemo uruhare n'umukobwa ukiri muto wabaye mucoma, uretse ko bamwe batebya bakamwita 'Messiah wabakijije amerwe.'

Dusabimana Hope ni umukobwa w'imyaka 20 gusa, ukazamubwirwa n'uko avuga make cyane. Kugira ngo yemere kuganira na IGIHE ntibyari byoroshye, gusa kubona umukobwa muto winjiye mu mwuga wo kotsa inyama umenyerewe ku bagabo, akabikora neza ku buryo amenyekanisha izina ry'aho atuye, byatumye dukomeza kumwegera, kera kabaye aza kutwemerera ko tuganira.

Aha mu Mudugudu wa Bupfune, Akagari ka Nyarusazi, Umurenge wa Bwishyura mu Karere ka Karongi niho yavukiye, icyakora ku myaka icyenda gusa, yaje gutakaza ababyeyi be bombi, ikintu cyahinduye ubuzima bwe cyane.

Ni imfura mu muryango w'abana batanu, aho yize amashuri abanza n'ayisumbuye. Kuva na kera Dusabimana yahoze azwiho gukaranga bigatinda, aho yatangiye gukunda ibyo kotsa inyama ageze mu mwaka wa kabiri w'amashuri yisumbuye.

Mu 2018 yatsinze ikizamini cya Leta gisoza icyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye, ahitamo kujya gukomereza mu byo guteka kuko ari umwuga yakunze kuva akiri muto, ari nako yinjiye muri IPRC Karongi mu gukarishya ubwo bumenyi.

Abakunzi ba mushikake ntidusanzwe tumenyereye abakobwa bakora uyu mwuga, ku buryo na Dusabimana atayobotswe na benshi agitangira aka kazi, uretse ko atacitse intege, agakomeza guhatana kuko uyu mwuga yawukundaga cyane.

Nyuma nibwo abakiliya bamutinyutse batangiye kumva neza ko icyanga cy'inyama yotsa cyihariye, buhoro buhoro bagenda bamugana kugeza ubwo amaze kugira isoko rinini, ku buryo asigaye yotsa inyama kuri 'command' akazishyira abazishaka bicaye mu tubari tutabuze ba mucoma.

Twifuje kumenya ibanga ry'uyu mukobwa, atubwira ko yitondera cyane akazi ke, akabanza gusukura inyama neza, akareba ko aho ari bwokereze hafite isuku, ubundi agatangira kotsa.

Ati "Notsa ku muriro muke, nkasiga ubuto ku nyama kuko bituma ishya idashiririye. Iyo ihiye uba ubibona ugasigaho ibirungo wateguye bimeze neza."

Umwuga umurutira umushahara

Dusabimana yinjiye muri uyu mwuga afite ibihumbi 200 Frw yari yagujije mu itsinda, ariko ubu ageze ku gishoro cy'ibihumbi 600 Frw. Iyo byagenze neza ku munsi yotsa ihene ebyiri zigashira. Ku ihene imwe ashobora kungukaho ibihumbi 8 Frw, byumvikanisha ko ashobora gukorera ibihumbi 16 Frw ku munsi, amafaranga 'n'aba-fonctionnaires' benshi badakorera.

Yatubwiye ko akunda kwizigamira cyane, ku buryo buri mafaranga akoreye akuraho ibihumbi 3 Frw yo gukoresha, ubundi akazigama ibihumbi 5 Frw. Ni yo mpamvu ku myaka 20, afite ikibanza cy'ibihumbi 800 Frw, akagira n'ingurube ebyiri n'ihene eshatu yoroje abaturage zifite agaciro k'ibihumbi 300 Frw.

Yavuze ko kugira ngo inyama ize iryoshye, binaterwa n'uburyo yabazwemo, ari nayo mpamvu uyu mwuga nawo yawize kugira ngo ajye akurikirana uko ababikora babigenza.

Ati "Kubaga ndabizi ariko ntabwo njya mbikora, mfite umuntu ubinkorera ariko aramutse abikoze nabi namubwira ngo 'oya ntabwo ari gutyo.''

Yahishuye ko aho ibintu bigeze, bidashoboka ko yakwemera gukorera akazi k'umushahara, ati 'Uwampa akazi k'umushahara ntabwo nakemera kuko intego mfite ni ukuzagera ku kintu kinini gifatika ariko icyokezo ntabwo nzakireka.'

Shema Olivier ni umwe mu bakiliya ba Dusabimana, avuga ko byamutunguye kubona mucoma w'umukobwa, uzi kubaga no kotsa ihene, ari nayo mpamvu atakirya inyama yokejwe n'undi mucoma.

Ati "Bwa mbere mubona naratangaye nibaza niba izi nyama azihisha. Nagize amatsiko yo kumva ukuntu zimeze, ariko maze kuyumva naranyuzwe. Nshishikariza n'abandi bakobwa kwitinyuka kuko nko muri aka Karere, mucoma w'umukobwa nzi ni uriya gusa.'

Uyu mukobwa yavuze ko nubwo akora mu mwuga wiganjemo abagabo, mu kazi ke nta mbogamizi ahura nazo, uretse nk'iyo abantu bamubonye bakamutangarira, nubwo nabyo amaze kubimenyera.

Agira abana b'abakobwa inama yo kwitinyuka ntibagire akazi na kamwe basuzugura.

Ati "Natangiye bambona bakavuga ngo 'ese buriya inyama ze ziraba zihiye?' Ariko nazotsa bakumva nta kibazo zifite. Akazi kose gashobora kuba kaguha amafaranga ntacyo gatwaye, akazi k'igikoni gasaba gutinyuka kandi ni keza kagira amafaranga.'

Dusabimana Hope w'imyaka 20 gusa niwe mucoma ugezweho i Karongi
Agasantere ka Bupfune ni kamwe mu tumaze kwandika izina mu Burengerazuba bw'igihugu



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urugendo-rwa-dusabimana-mucoma-w-umukobwa-umaze-kubaka-izina-i-karongi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)