Iriya ni impano idasanzwe - Nirisarike Salomon wagarutse no ku mubano we na Pastor Théogene #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Myugariro mpuzamahanga w'umunyarwanda, Nirisarike Salomon yavuze ko impano y'ifoto aheruka guhabwa na Pastor Théogene ari impano idasanzwe yahawe n'umukozi w'Imana.

Uyu mukinnyi wari umaze iminsi ari mu Rwanda aho yari yitabiriye ubutumire bw'ikipe y'igihugu Amavubi, mbere yo gusubira mu Bubiligi, yasuye Pastor Théogene ndetse undi na we amuha impano.

Mu kiganiro n'ikinyamakuru ISIMBI, Nirisarike Salomon yavuze ko yari asanzwe aziranye na Pastor Théogene, ariko akaba yaratunguwe no kumva amubwira ko amufitiye impano.

Ati "Pastor Théogene twari dusanzwe tuziranye guhera hafi 2019, nagiye kubona mbona arampamagaye ngo ngufitiye impano, njyayo kumusura ngezeyo nsanga ni iriya mpano yankoreye y'ifoto ariko twari tumaze igihe tuziranye."

Yakomeje avuga ko yamushimishije cyane kubera ko uretse kuba yarayihawe n'umukozi w'Imana, na none ari ikimenyetso cy'uko umupira w'amaguru ukurikirwa n'abantu benshi.

Ati "Yaranshimishije cyane kandi ni ibyerekena ko abantu benshi bakurikirana umupira nubwo baba bari mu rugo batavuga cyane cyane iyo bigeze ku ikipe y'igihugu Amavubi, baradukunda bakadushyigikira nubwo rimwe na rimwe umusaruro wagiye ubura ariko abanyarwanda bakunda Amavubi. Navuga ko iriya ari impano idasanzwe nahawe n'umukozi w'Imana, ku bwanjye byaranshimishije cyane. "

Nirisarike Salomon ubu akaba abarizwa mu Bubiligi ari kumwe n'umuryango we, ni mu gihe ari mu biganiro n'amakipe atandukanye ngo abe yayerekezamo.

Iyi mpano Nirisarike yahawe avuga ko idasanzwe kuko yayihawe n'umukozi w'Imana



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/iriya-ni-impano-idasanzwe-nirisarike-salomon-wagarutse-no-ku-mubano-we-na-pastor-theogene

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)