Ibyo kurya birinda impumuro mbi mu kanwa - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kunuka mu kanwa biterwa n'impamvu nyinshi zinyuranye, harimo kutoza amenyo neza, uburwayi bwo mu kanwa bunyuranye, kunywa itabi, ifuke y'inzoga, imiti imwe n'imwe n'izindi mpamvu zinyuranye.

Ibyo kurya bituma mu kanwa hahumura neza.

1.Ibikomoka ku mata

Akenshi iyo umaze kurya ibiryo birimo za aside zinyuranye ni byiza kurenzaho kimwe mu bikomoka ku mata nka yawurute cyangwa cheese. Ibi biragenda bikarwanya za aside zari gutuma ugira impumuro mbi mu kanwa.

Ndetse kuko bimwe mu bikomoka ku mata biba byongewemo vitamin D, kandi ni nziza ku buzima bwo mu kanwa.

Kurya yawurute 2 ku munsi bigabanya igipimo cya hydrogen sulfide, izwiho gutera impumuro mbi mu kanwa.

2.Imbuto cyangwa imboga zikunjagurika

Nyuma yo kurya, iyo utogeje amenyo hari ibiryo bifata ku menyo no ku ishinya, bishobora gutera impumuro mbi. Niba rero utari bubashe koza amenyo nyuma yo kurya, wenda uri ku rugendo cyangwa uriye muri restaurant, nyuma yo kurya gira icyo uhekenya nka pome, karoti, uko bikuba ku menyo bizakuraho bya biryo byafasheho nuko impumuro mbi iveho.

3.Icyayi

Ibinyabutabire binyuranye nka polyphenols dusanga mu cyayi bifasha mu kwirukana impumuro mbi.

Ubwa mbere kuko icyayi kibuza bagiteri zitera impumuro mbi kororoka; bwa kabiri kuko bibuza izitapfuye kugira icyo zikora mu kanwa. Hano ibyiza ni icyayi gisanzwe ari cyo kizwi nka black tea.

Iki cyayi kandi kirwanya kwangirika kw'amenyo.

Gusa wibuke ko caffeine nyinshi itera kumagara mu kanwa no kuma iminwa, rero ntukanywe cyinshi.

4. Amazi

Nubwo aribyo tuvuze bwa nyuma nyamara kandi kubura amazi mu mubiri nabyo biri mu bishobora gutera impumuro mbi mu kanwa.

src: umutihealth



Source : https://yegob.rw/ibyo-kurya-birinda-impumuro-mbi-mu-kanwa/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)