Imvano yo gusezerera abari bacumbikiwe mu nyubako izwi nka 'One Dollar Campaign' - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi myubako yari yariswe 'urugo' rw'abanyeshuri barokotse jenoside yakorewe abatutsi batagiraga aho bataha mu biruhuko bitewe n'uko imiryango yabo yatsembwe.

Yaje ari kimwe mu bisubizo igihugu cyashatse mu gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bari bafite ibibazo byihariye uhereye mu 2009, bigizwemo uruhare n'Abanyarwanda baba mu mahanga n'abari imbere mu gihugu.

Umuntu yasabwaga gutanga nibura idolari rimwe kugira ngo iri cumbi ryubakwe ari na ho hakomotse inyito yaryo maze mu 2014 riruzura rihita ritangira no kwakira abari bujuje ibisabwa.

Abantu 192 ni bo batujwemo kugeza muri Gicurasi uyu mwaka ubwo icyiciro cya nyuma cyasohokagamo.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'urwego rushinzwe ubudaheranwa bw'Abanyarwanda muri MINUBUMWE, Uwacu Julienne, yavuze ko amasezerano umuryango w'abanyeshuri barokotse jenoside (AERG) wasinyanaga n'ucumbikiwe yagenaga n'uburyo bwo gusohokamo.

Gusohoka byabagaho nyuma y'amezi atandatu umunyeshuri asoje amasomo, igihe yaretse kwiga kubera impamvu ze bwite, yabonye umuryango, yubatse urugo cyangwa atubahirije amategeko agenga uru rugo.

Mu 2019 hasohotse icyiciro cya mbere kigizwe n'abagera kuri 83 barimo abari bararangije kwiga n'abandi bari bacyiga ariko basaba gusohoka. Mu 2020 hasohotse 40; mu 2021 baba 18 mu gihe muri uyu mwaka hari hasigaye 22 ari na bo basohotse muri Gicurasi.

Uwacu yakomeje avuga ko AERG nk'urwego rweguriwe uwo mutungo utimukanwa, kuva na mbere yakomezaga gutekereza uko izawubyazwa umusaruro mu gihe abanyeshuri bazaba barasezerewe bose, bityo ko nta wigeze asezererwa kubera ko abimukira bagiye gucumbikirwamo.

Ati 'Mu byiciro byasohotse guhera mu 2019 ntashyizemo icya kane cy'uyu mwaka hagiye hasohokamo abari bacyiga. Umuntu ucyiga wisabiye gusohoka yarabyemererwaga agahabwa inkunga imufasha gukomeza ubuzima bwo hanze.'

Uwacu yavuze ko ari igitekerezo kimaze igihe kinini kandi ko mu mishinga AERG yari ifite harimo kuyigira amacumbi bikayiha ubushobozi bwo kwita ku bandi banyamuryango.

Yongeyeho ati 'Icyo umuntu yavuga ni uko igitekerezo cyo gucumbikira abasaba ubuhunzi cyaje nka bumwe mu buryo AERG yari ibonye bwo gukoresha iriya nzu ariko ntabwo abasezerewe byakozwe kubera icyo ngicyo kuko byari byaratangiye mbere.'

Kuva mu 2014 kugeza mu 2022, leta yakoresheje agera kuri miliyari 2,3 z'amafaranga y'u Rwanda mu kwita ku bari baratujwe muri 'One Dollar Campaign Complex'. Arenga miliyoni 205 Frw yakoreshejwe mu gufasha abasezerewe kwinjira mu buzima bwo hanze.

Mu nkunga bagenerwaga harimo amafaranga yo gukodesha inzu amezi atanu ibikoresho byo mu nzu n'iy'umushinga ingana na miliyoni imwe y'amafaranga y'u Rwanda kuri buri wese.

Abasohotse bakiri abanyeshuri bo nta nkunga y'umushinga bahabwaga ahubwo bakomezaga gufashwa nk'abandi banyeshuri basanzwe bahabwa buruse.

Hasobanuwe uko abari bacumbikiwe mu nyubako izwi nka 'One Dollar Campaign' basezerewe



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imvano-yo-gusezerera-abari-bacumbikiwe-mu-nyubako-izwi-nka-one-dollar-campaign

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)