Ahasigaye bareke bijye mu bikorwa- Mukuralinda abwira abarwanya kohereza abimukira mu Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

U Rwanda rwagiranye amasezerano n'u Bwongereza agena ko aba bimukira bazajya bafatwa bakazanwa mu Rwanda, ababishaka bagahitamo gusubira mu bihugu byabo mu gihe n'abagaragaza ubushake bwo kurugumamo bafashwa kuhakomereza ubuzima ndetse n'abashaka kujya mu bindi bihugu bazafashwa.

Ku ikubitiro, bwahaye u Rwanda miliyoni 120£ azagirira akamaro izo mpunzi n'Abanyarwanda binyuze mu bikorwa by'uburezi mu mashuri yisumbuye, ay'imyuga ndetse n'andi mahugurwa mu masomo y'ubumenyingiro. Ibyo byiyongeraho ko bazafashwa kwiga kugera mu mashuri makuru na kaminuza.

Ni amasezerano agamije gukemura ikibazo cy'abimukira bambuka mu buryo butemewe n'amategeko bagera mu Bwongereza bakagirwa abacakara, abandi bagapfira mu mazi bambuka n'ibindi bibi bahurira na byo mu nzira y'inzitane banyuramo.

Gusa ku rundi ruhande yakomeje kurwanywa cyane n'abantu ku giti cyabo, ibihugu, imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu n'abandi bo mu Burengerazuba bw'Isi bagaragaje ko batishimiye iyo ntambwe yatewe mu gukemura icyo kibazo.

Kohereza abimukira mu Rwanda ni ikibazo cyageze no mu nkiko kuko bwa mbere mu cyumweru gishize urukiko rwisumbuye rwanzuye ko bagomba koherezwa. Ni icyemezo cyajuririwe mu rukiko rw'Ubujurire na rwo rugitera utwatsi kuri uyu wa Mbere. Bisobanuye ko abimukira ba mbere bazagera i Kigali kuri uyu wa Gatatu.

Mu kiganiro n'itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri, Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y'u Rwanda, Alain Mukuralinda, yavuze ko kuba harabayeho impaka ndende mu kohereza aba bimukira nta mpungenge bikwiye gutera mu mibanire y'igihugu n'abandi.

Ati "Ibyo ntabwo bikwiye gutera impungenge kuko kuba u Rwanda n'u Bwongereza baragiranye amasezerano, ntabwo bavuze ko nta mpaka zigomba kuyabaho. Iyo impaka zirangiye, ibyemezo bigafatwa, ahasigaye bareke bijye mu bikorwa".

Mukuralinda yavuze ko abo babivuga nta bindi bisubizo berekana birenze icyo u Bwongereza n'u Rwanda, byanze kurebera abantu bacuruzwa, bakoreshwa ubucakara abandi bapfa ubutitsa barohamye mu nyanja.

Ati "Nibura u Rwanda n'u Bwongereza bagiye kugerageza kureba uko bashyira mu bikorwa igisubizo cyagerageza gukemura ibyo bibazo. Ntabwo kuba habaye impaka byagira ikibazo bitera muri dipolomasi kuko impaka ni na zo zituma haboneka ibisubizo".

Guverinoma y'u Rwanda yatangaje ko abimukira baza mu cyiciro cya mbere hataramenyekana umubare wabo. Hari amakuru avuga ko abantu 11 ari bo bashobora kurira indege ya mbere ibajyanye i Kigali. Gusa umuryango Care4Calais, uri mu irwanya iyi gahunda, wavuze ko abantu umunani ari bo bashobora kurira indege.

Umubare w'abagombaga kugenda ku ikubitiro waragabanutse kuko ku byari biteganyijwe ko bari 37 ariko inzitizi zatanzwe zishingiye ku mategeko agenga abimukira n'uburenganzira bwa muntu zituma bagabanuka.

Ku wa Gatanu w'icyumweru gishize hafashwe umwanzuro wo kutohereza abantu batandatu bari ku rutonde, aba bakurikira abandi 20 na bo barukuweho mu mpera z'iki cyumweru.

Ibitangazamakuru byo mu Bwongereza byanditse ko ibi bituma hasigara 11 barimo bane bakomoka muri Iran, babiri bo muri Albania, umwe wo muri Syria, babiri bo muri Iraq. Abandi ntihahishuwe ubwenegihugu.

Umuvugizi wa Guverinoma wungirije Alain Mukuralinda avuga ko abarwanyaga kohereza abimukira mu Rwanda bakwiye kureka bigashyirwa mu bikorwa nyuma y'impaka bagiye zikarangira



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ahasigaye-bareke-bijye-mu-bikorwa-mukuralinda-abwira-abarwanya-kohereza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)