Equity Bank igiye gushyira imbaraga mu mishinga irengera ibidukikije - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi gahunda izaba itera inkunga imishinga igamije gukemura iki kibazo yaba iyo mu ngufu, ibidukikije n'indi yose ihangana n'ikibazo cy'imihindagurikire y'ibihe.

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 13 Kamena 2022, iyi banki yahurije hamwe abafatanyabikorwa bayo batandukanye n'abakiliya bayo kugira ngo bigire hamwe uburyo iyi gahunda yagerwaho.

Equity bank izatera inkunga imishinga itanga icyizere mu kurengera imihindagurikire y'ibihe nk'ikoresha amashanyarazi aturuka ku mirasire y'izuba, itanga ibisubizo byatuma abantu badacana inkwi n'ibindi.

Indi mishinga izibandwaho cyane ni ijyanye n'ubuhinzi n'iyo mu bwikorezi, aha ni ho bazatanga umusanzu muri gahunda u Rwanda rufite yo kuba mu 2030 ruzaba rwaragabanyije 38% by'imyuka ihumanya ikirere.

Umuyobozi ushinzwe Ishoramari n'Imibereho Myiza muri Equity Bank, Dianah Mukundwa, yavuze ko bakoze iyi gahunda kugira ngo bagire umusanzu batanga mu guhangana n'ikibazo cy'imihindagurikire y'ibihe cyugarije Isi.

Yagize ati 'Uyu munsi twahurije hamwe abafatanyabikorwa bacu kugira ngo twungurane ibitekerezo tubagezeho umushinga wo kurengera ibidukikije, ibi ni ukugira ngo twe nka banki tugire umusanzu dutanga mu guhangana n'imihindagurikire y'ibihe.'

Umuyobozi wa UNDP mu Rwanda, Maxwell Gomera, yavuze ko kugira ngo ikibazo cy'imihindagurikire y'ibihe gikemuke hakenewe amafaranga menshi, guverinoma zitabona zonyine hakenewe abandi bo kuyunganira.

Ati 'Aha twaganiriye ku bibazo by'imihindagurikire y'ibihe n'imbaraga zikwiye gushyirwamo kugira ngo duhangane n'imihindagurikire y'ibihe. Nk'urugero muri Afurika dukeneye asaga miliyari 700$ buri mwaka kugira ngo tubashe kubigeraho.'

'Ayo mafaranga ntabwo byoroshye ko guverinoma z'ibihugu bya Afurika zayabona, kandi ntabwo twayabona ku baterankunga. Aha ni ho amabanki nka Equity azamo n'abandi bikorera kugira ngo tuzamure iyo mishinga.'

Ku ruhande rw'Umuyobozi Mukuru wungirije w'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibidukikije, REMA, Munyazikwiye Faustin, yashimye Equity Bank ku ntambwe yateye yo gushyigikira imishinga yo kurengera ibidukikije no guhangana n'imihindagurikire y'ibihe yemeza ko bizafasha na guverinoma kugera ku ntego yihaye.

Guverinoma y'u Rwanda mu cyerekezo 2050 yashyizeho ingingo zitandukanye zizafasha igihugu kubasha kurengera ibidukikije n'urusobe rw'ibinyabuzima mu guhangana n'imihindagurikire y'ibihe.

Zimwe mu ngamba harimo ko ikoreshwa ry'inkwi, amakara n'ibindi bicanwa bikomoka ku bimera nka bimwe mu byangiza ibidukikije bikanatanga umwuka wangiza ikirere, bizava ku kigero cya 79.9% byariho mu 2018 bikagera kuri 42% mu mwaka wa 2024.

Amafoto: Shumbusho Djasiri




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/equity-bank-igiye-gushyira-imbaraga-mu-mishinga-irengera-ibidukikije

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)