Rusizi: Abavuzi batanu ba magendu bakurikiranweho kwangiza ubuzima bw'abana - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bose uko ari batanu bafatiwe mu mirenge itandukanye bakoreragamo ubu buvuzi ari yo Nzahaha, Bugarama na Muganza.

Gukura ibyinyo (tooth bud removal) no guca ibirimi (uvulectomy), mu bisanzwe bikorerwa ku mpinja, bikozwe n'abiyita abavuzi gakondo bakabikora mu buryo butubahirije isuku no kurinda mikorobe aho bifashisha ibikoresho gakondo bisongoye cyangwa bifite ubugi nk'imisumari, ibyuma, imikasi hamwe n'amafurusheti. Bizera ko ibi bikorwa bikaze ku bana bibavura umuriro, kuruka no gucibwamo.

Ubusanzwe ibirimi bikunze kuvugwa igihe umwana yahuye n'uburwayi bwo kubyimbagana akamironko bumutera kuryaryatwa no kocyerwa mu muhogo, aho ufite ubu burwayi ashobora kugira umuriro ndetse no kubabara igihe amize ikintu. Ni icyo gihe rero iyo hitabajwe abaganga ba magendu bakata cyangwa bagakuramo burundu akamironko aho kujyana umwana kwa muganga ngo ubwo burwayi bubashe kuvurwa.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y'Iburengerazuba, SP Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko ibikorwa byo kubafata byakozwe nyuma y'uko bigaragaye ko byamaze gufata intera mu Karere ka Rusizi, cyane cyane mu mirenge ya Nzahaha, Bugarama, Muganza, Gikundamvura na Butare.

Yagize ati 'Twari dufite amakuru y'uko hari abavuzi ba magendu umunani bakora ibyo bikorwa mu Karere ka Rusizi. Batanu barafashwe mu gihe abandi batatu bagishakishwa.'

Yavuze ko abafashwe ari Gasigwa Emmanuel ufite imyaka 68 y'amavuko, Majyambere Joseph w'imyaka 39, Ngirinshuti Ignace w'imyaka 40, Tuyishime Elysée w'imyaka 31 n'Uwamahoro Rachel w'imyaka 44.

Ati 'Ku munsi wo ku Cyumweru, Polisi yasanze ababyeyi 14 mu rugo rwa Ngirinshuti, bari bazanye abana babo kugira ngo bakorerwe bimwe mu bikorwa byo gukurwa ibyinyo cyangwa gucibwa ibirimi. Ngirinshuti yafashishaga ibikoresho biteye inkeke nk'imakasi, ibyuma n'amafurusheti, nabyo byafashwe. Aba bakekwaho ibi byaha hamwe n'ibikoresho bifashishaga bashyikirijwe Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo bakurikiranwe. '

Abana bagera kuri 28 bahuye n'ibibazo byatewe n'ingaruka zo gukorerwa bimwe muri ibi bikorwa bajyanywe mu bitaro bya Mibirizi byo mu Karere ka Rusizi hagati ya Mutarama na Kamena uyu mwaka.

Muri bo, 22 baravuwe barasezererwa, batatu boherejwe kuvurirwa mu bitaro bikuru, naho abandi babiri bitaba Imana.

Ati 'Ibi ni ibikorwa bitemewe, byangiza ubuzima kandi bikorerwa ahantu hadafite isuku hifashishijwe ibikoresho bidafite ubuziranenge, bishobora no gutera cyangwa kwanduza izindi ndwara impinja. Turahamagarira abaturage guhora bajyana abana babo mu bigo nderabuzima no mu bitaro kugira ngo bahabwe serivisi nziza z'ubuvuzi aho gushyira ubuzima bw'abana babo mu kaga, babatererana mu maboko y'abavuzi gakondo ba magendu.'

Abahanga mu by' ubuvuzi bavuga ko guca ibirimi impinja bitera ububabare bukabije ku mwana, bikaba byamuviramo ubumuga butandukanye ndetse no gutakaza amaraso bikamutera uburwayi bwo kugira amaraso make (Anemie). Uburyo budafite isuku bukoreshwa muri ibyo bikorwa nabwo bukaba bwamuviramo kwandura indwara nka Tetanusi, Virusi itera sida n'izindi zamuviramo kubura ubuzima.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-abavuzi-batanu-ba-magendu-bakurikiranweho-kwangiza-ubuzima-bw-abana

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)