UMWAKU yikururiye : Ibyo Bamporiki yavuze kuri Kizito na Karasira n'Amabanga ya FPR yamennye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyamakuru Innocent Rudasumbwa avuga ko acyumva ibyabaye kuri Bamporiki byamutangaje kuko ari ibintu byaguye abantu hejuru gusa ngo ibyo gufungirwa iwe kugeza iki gihe we ntabyumva ngo keretse uwamuhaye icyo gihano abisobanuye.

Rudasumbwa avuga ko kuba RIB yaravuze ko Bamporiki afungiye iwe bisa naho icyaha yakoze kidakomeye ariko kikaba cyaramukuye ku mwanya w'ubuyobozi yari afite ati'' Wagirango icyo cyaha ntigikomeye cyangwa hari akandi kantu bashobora kuba bamuteganyiriza bakanga wenda nko gukoma rutendera, ashobora kwikoza iriya akamarayo amezi atandatu wenda bikazabanza guca mu zindi nzira''

Akomeza avuga ko mu gihe cyose Bamporiki atarahamwa n'icyaha ari umwere ariko ko icyaha avugwaho kidasaza ikindi cya kabiri cyamukuye mu mwanya wo hejuru.Yibaza niba iyo aza kuba ari undi woroheje yarikubikorerwa.

Mu kiganiro na Ukwezi TV ,Rudasumbwa avuga ko kuba hari abagaragaje ko bishimiye ibyabaye kuri Bamporiki biterwa n'uko yagiye yitwara n'ibyo yagiye avuga ku bantu bari mu byago atanga urugero kuri Karasira Aimable aho we ubwe(Aimable) yavugaga uko abona ibintu aho yashimangiraga ko Abanyarwanda ari bantu babi ko atabyarana nabo ahubwo ko yifuza ko umwana we yaba afite amaraso avanze ati'' Noneho Bamporiki aratangaza , ndibuka iyo Tweet, aravuga ngo umuntu wumva atabyarira u Rwanda ntakwiye no kururerera .Hanyuma ibyakurikiyeho nukO yari umwarimu muri Universite agakurwaho''

Mu gusubiza iyi Tweet ya Bamporiki , Karasira Aimable nawe yagize ati'' Nta gitangaza kirimo ko umuntu wacukuye imisarane yagucukurira imva''

Rudasumbwa ashimangira ko abakunzi ba Karasira ndetse na we ubwe bagize aho bashyira Bamporiki ari bimwe bavuga ngo nyiri kirimi kibi yatanze umurozi kuroga.

Yungamo ko azi Bamporiki cyane ko bakunze guhura mu bihe bitandukanye ndetse akagaragaza ko afite inganzo ishobora kumugeza ahantu kandi ko yahamugejeje ariko bityo ko ibyo yavuze byose cyangwa yakoze hari ikintu yibagiwe ati'' Noneho mu migani yose yagiye aca nawe yibagiwemo umwe uvuga ngo 'ubwiza bw'Umukobwa bumugeza i Bwami ariko imyitwarire ye niyo ibara (Igena) igihe azamarayo, nawe yagombaga kwibuka uwo mugani''

Ikindi agarukaho ni urupfu rwa Kizito aho bimaze kuvugwa ko yiyahuye, Bamporiki yahise yandika kuri Twitter avuga ko Inkunguzi y'Inkware ishoka agaca kayireba,Akamasa gashaka gupfa gasoma ubugi bw'Intorezo ari amagambo avuga ku muntu wapfuye.

Tweet ya Bamporiki yagiraga iti''Utahanuye ahunga bahinga,Intabaza irira ku muziro,Igisiga cy'urwara rurerure cyimennye inda, Akamasa k'inkunguzi gashoka izindi zitashye.Amahitamo y'umuntu hari ubwo amuhitana .Reka twizere ko amaherezo y'uwacu uyu,azasoza neza kuko haguma ubuzima''

Aha niho Rusadumbwa ahera ashimangira ngo niba Bamporiki afite abanzi cyangwa abakunzi niwe wabiremeye .

Ikindi agarukaho ni amagambo Bamporiki yavuze kuri Nyina aho yiyemereye ko azamuvamo gusa ko ntakosa uriya mubyeyi afite kuko yibazaga ukuntu umuntu uvuka iwe yaba umunyapolitiki ati''Umubyeyi kwibaza aho umwana we agiye kwerekeza ntabwo ari ikibazo rwose''

Aha ashimangira ko uyu ari nawo mwaku wa Bamporiki mu gihe atarasaba nyina imbabazi kuko iyo hatabamo gusesengura cyangwa ngo habe ubuyobozi buzi gushishoza kari kamubayeho bikozwe n'umuhungu we.

Indi ngingo uyu munyamakuru azamura ni iyo kuba Bamporiki nk'uko yasabeje Nyina umubyara yanashyize hanze amabanga ya FPR-Inkotanyi aho yagaragaje ko uyu muryango urimo imitego ku karubanda hari n'abana bato bishimiye kuwinjiramo bifuza no kuzaba abayobozi ariko bagahita bumva ko umuryango bajemo urimo imitego .

Ashimagira ko Bamporiki yari afite uburyo yagombaga kubivuga haba kubibwira umunyamabanga mukuru wa FPR cyangwa se akabibwira Perezida Kagame cyane cyane ko atagombaga kumubura bityo ko atari akwiye kuvugira amagambo ameze kuriya ahantu nkahariya cyane cyane ko muri Politiki FPR iba ifite abandi ihanganye nabo.

Asaba Bamporiki kumenya impumuro y'isano akayubaha bityo ko yakwegera nyina akamusaba imbabazi akongera akamweza.

Bamporiki yatewe umwaku n' amagambo yavuze kuri nyina no kushinyagurira Kizito na Karasira||Innocent



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/UMWAKU-yikururiye-Ibyo-Bamporiki-yavuze-kuri-Kizito-na-Karasira-n-Amabanga-ya-FPR-yamennye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)