Iby'amajwi ya Prince Kid asaba Miss Muheto 'Happiness' ,Hari n'abandi bashobora kwisanga muri RIB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Agaruka ku majwi bivugwa ko ari aya Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid asaba ibyishimo Miss Muheto avuga ko umuntu ukuze iyo ayumva, yumva ko ari umuhungu mwiza w'umunyarwanda uri kumwe n'umunyarwandakazi uzi gutereta ati ''N'uteganya kuzaguha urukundo mu kwezi gutaha yahita abikwemerera.Ni amagambo agwa ku mutima. Ni amagambo atuje ameze neza nta gukangana nta gutera hejuru . Nta kibazo na kimwe kirimo ,ni amagambo meza avugitse neza asesenguye nta kindi''

Avuga ko gufata ariya majwi ukayagira icyaha bitumvikana kuko ngo mu Rwanda umukobwa iyo udahatirije bigoranye ndetse ngo bitabayeho nta bukwe bwazongera kuba kuko abantu baba bikanga kujyanwa muri RIB ati'' Amajwi umuntu ayafata uko abishaka''. Bityo ko ubutumwa bw'umuntu bigendera ku cyo ashaka.

Ngo niba ari uko bimeze ba Mutwarasibo nibabarure abagabo n'abasore bose bitabe kuko ntawe udatereta kandi n'uwubatse yarabikoze ati'' Aha mbona amahirwe menshi azarekurwa ku ko nta cyaha kirimo''

Ku bijyane n'ihohoterwa ,Mukazayire avuga ko iyo umuhungu cyangwa umugabo w'umunyarwanda umuhakaniye atongera bityo rero ko ukomeje kandi waramubwije ukuri wenda ariwe wakurikiranwa nabyo bitewe n'uwabibwiwe akabangamirwa.

Mu kiganiro na Ukwezi TV avuga ko mu bisanzwe iyo umukobwa agoye umusore ntahite amwemerera urukundo bituma agira agaciro si ibyo gusa ngo ku rundi ruhande wa musore wagowe no gufatisha uyu mukobwa nawe ariyemera kuko yumva ko afite umukobwa wihagazeho.

Agaruka ku ijambo Happiness ryavuzwe muri aya majwi , Mukazayire yabwiye Ukwezi Tv ko ubusanzwe ari ijambo ryiza ariko ko ubu ryiswe imibonamo mpuzabitsina benshi barimo no kuriteraho urwenya muri iyi minsi.

Akomeza avuga ko abavuga ihohoterwa rishingiye ku gitsina bagakwiye kwicara bakabanza gusesengura bakabihuza n'umuco nyarwanda ati''Uburyo umukobwa ateye cyangwa umugore akunda abantu ba mwaperesiya(Apprécier) ''

Yungamo ko iyo umugore cyangwa umukobwa akora wenda nk'ahantu hari abagabo cyangwa abasore 20 hakabura n'umwe umubwira ngo arasa neza cyangwa se ibindi yumva afite ikibazo.

Avuga ko kuri iyi ngingo hagakwiye kurebwa ikintu umuntu akorera undi kikamubangamira kandi ko uwabangamiye ariwe ugomba kuba uwa mbere akabivuga cyangwa akabigeza ku nzego bireba.

Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid Umuyobozi mukuru w'ikigo Rwanda Inspiration BackUp cyahoze gitegura irushanwa rya Nyampinga w'u Rwanda, akaba aregwa gusambanya abakobwa bitabiraga irushanwa rya Miss Rwanda, yajuririye icyemezo cyo gufungwa by'agateganyo.

Ubu iri rushanwa yateguraga ryambuwe sosiyete ye Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco ni yo izajya iritegura binyuze mu Nteko y'Umuco.

Urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro ku wa 16 Gicurasi, 2022 rwategetse ko Ishimwe Dieudonne afungwa by'agateganyo iminsi 30 muri Gereza ya Nyarugenge kubera ibyaha bikomeye acyekwaho n'Ubushinjacyaha, birimo Guhoza ku nkeke bifitanye isano n'imibonano mpuzabitsina, Gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.

Numva Prince Kid bazamurekura||Muri ya majwi wumva ari umusore mwiza uzi gutereta bisanzwe||Youyou



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Iby-amajwi-ya-Prince-Kid-asaba-Miss-Muheto-Happiness-Hari-n-abandi-bashobora-kwisanga-muri-RIB

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)