Ifoto ya Perezida Kagame asabana n'abana yazamuye amarangamutima ya benshi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Gicurasi 2022, umuhango witabiriwe n'Umunya-Nigeria, Masai Ujiri uyobora Ikipe ya Toronto Raptors, Perezida wa BAL, Amadou Gallo Fall, abafite aho bahuriye n'ibikorwa bya siporo muri Afurika, abayobozi mu nzego nkuru za Leta, abakinnyi n'abandi.

Mu mafoto n'amashusho byahafatiwe hari agaragaza Perezida Kagame ari gusuhuza abana bato bitabiriye iki gikorwa, ubona ko anejejwe no kwegerana n'abana kandi abafitiye urugwiro rwinshi.

Si ubwa mbere Perezida Kagame agaragaje urugwiro ku bana kuko ubwo aheruka kwifatanya n'Abanya-Kigali muri siporo ngarukakwezi izwi nka 'Car Free Day' agatembera n'ibice by'umujyi hafashwe ifoto y'umwana wo mu Biryogo ari kumuhobera.

Tariki ya 8 Gashyantare 2022, ubwo Umukuru w'Igihugu yakiraga indahiro z'abayobozi bashya binjiye muri guverinoma, yagaragaye mu ifoto yaciye bugufi ari kuvugana n'umwana wa Eng Patricie Uwase, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ibikorwaremezo.

Aya mafoto agenda afatwa Perezida Kagame yahuje urugwiro n'abana azamura amarangamutima ya benshi, bakagaragaza ko banyuzwe n'ukwicisha bugufi agaragaza imbere y'abantu bose.

Ifoto ya Perezida wa Repubulika y'u Rwamda, Paul Kagame, asuhuza abana bari bitabiriye igikorwa cyo gutaha Ikibuga cya Club Rafiki cyavuguruwe, yazamuye amarangamutima ya benshi



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/Ifoto-ya-Perezida-Kagame-asabana-n-abana-yazamuye-amarangamutima-ya-benshi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)