Sena yashimiye Legacy Clinics kubera urwego igezeho mu guhangana n'indwara zitandura - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byabaye mu gikorwa cyo kumenya no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma mu birebana n'imitangire ya serivisi z'ubuvuzi n'imivurire y'indwara zitandura mu bigo nderabuzima no mu mavuriro yigenga.

Ubu bugenzuzi kandi bugamije kumenya uko abaturage bahabwa serivisi z'ubuvuzi, imbogamizi bahura nazo n'uko zakurwaho, kugenzura uko ibigo nderabuzima byubakiwe ubushobozi mu bijyanye n'abakozi, ibikoresho n'imiti mu kuvura indwara zitandura, gusuzuma ireme rya serivisi z'ubuvuzi bw'indwara zitandura ku bigo nderabuzima no mu mavuriro yigenga, uko abaturage bazitabira n'icyizere bazifitiye ndetse n'ibindi.

Senateri Dr. Habineza Faustin wari uhagarariye itsinda ryasuye Legacy Clinics, yabwiye IGIHE ko banyuzwe n'ubushobozi iri vuriro rifite.

Yagize ati 'Twishimiye ubushobozi twabasanganye, bafite ibikoresho bigezweho nk'imashini ya MRI, n'ibindi byifashishwa mu buvuzi twasanze bikora neza ku rwego rwiza. Twanabonye bafite ubushobozi bwo kwita ku barwaye indwara zitandura nk'umutima, umuvuduko w'amaraso, diabète n'izindi zitandukanye.'

Yavuze ko bunguranye ibitekerezo ku byakorwa kugira ngo ubushobozi bw'iri vuriro burusheho kwiyongera, anatanga icyizere ko hari ubuvugizi bugiye gukorwa kugira ngo imbogamizi bagaragarijwe zibashe gukemuka.

Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa by'Ubuvuzi muri Legacy Clinics, Dr. Yves Bizimana, yabwiye IGIHE ko indwara ya diabète n'umuvuduko w'amaraso ari zo ziza ku isonga mu zitandura zikunze kugaragara cyane muri iri vuriro.

Yavuze ko Legacy Clinics ifite ibikoresho bihagije bibasha gupima indwara zitandura, ikagira n'inzobere mu kwita ku bazirwaye.

Ati 'Dufite abaganga b'inzobere mu kuvura indwara zitandukanye nk'amagufwa, umutima, indwara z'ubuhumekero n' izindi zinyuranye. Dufite kandi ibikoresho bihagije ku buryo iyo umurwayi akeneye ikizamini gikorerwa aha atiriwe ajya ahandi.'

Dr. Bizimana yanahishuye ko mu byo baganiriye n'iyi Komisiyo, harimo imbogamizi bahura nazo mu mitangire ya serivisi.

Yagize ati 'Twabagaragarije imbogamizi dufite ziri hagati y'ivuriro n'ibigo by'ubwishingizi bitishyura bimwe mu bizamini.'

Iyi Komisiyo ya Sena y'Imibereho y'Abaturage n'Uburenganzira bwa Muntu izasura ibigo nderabuzima 50 byo mu turere 14, n'Umujyi wa Kigali hitabwa ku biri mu bice by'umujyi n'icyaro,ibitaro by'Uturere 15, Ibitaro bikuru bibiri, n'ibigo by'ubuvuzi byigenga bine.

Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa by'Ubuvuzi muri Legacy Clinics, Dr. Yves Bizimana, yagaragaje imbogamizi iryo vuriro rigihura nazo
Ubu bugenzuzi bugamije kugenzura imitangire ya serivisi z'ubuzima mu Rwanda
Senateri Dr. Habineza Faustin wari uhagarariye itsinda ryasuye Legacy Clinics, yashimiye serivisi zitangwa n'iri vuriro
Abasenateri basobanuriwe serivisi zitangwa na Legacy Clinics
Umuyobozi Mukuru wa Legacy Clinics, Jean Malic Kalima, aganira n'abasenateri basuye ibi bitaro
Umuyobozi Mukuru wa Legacy Clinics, Jean Malic Kalima, yari yitabiriye iki gikorwa
Abasenateri basobanuriwe serivisi zitangwa na Legacy Clinics barazishima
Legacy Clinics yatangije ikoreshwa ry'imashini ya 'MRI' ishobora gusuzuma indwara zitandukanye mu buryo bworoshye
Legacy Clinics ni rimwe mu mavuriro make mu Rwanda afite imashini za MRI
Legacy Clinics yashimiwe uruhare rwayo mu gutanga serivisi nziza



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/sena-yashimiye-legacy-clinics-kubera-urwego-igezeho-mu-guhangana-n-indwara

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)