Nyaruguru: Amaterasi y'indinganire yakumiriye isuri, umusaruro w'ubuhunzi wikuba kabiri - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Akarere ka Nyaruguru kiganjemo imisozi miremire ku buryo mu bihe by'imvura isuri yibasira ibihingwa, abahinzi bakabura umusaruro. Mu myaka yashize hari bamwe bahingaga ntibagire n'ibiro 10 basarura bagahura n'ibibazo bikomeye by'inzara.

Kugeza ubu mu Karere ka Nyaruguru amaterasi y'indinganire amaze gukorwa ku buso bwa hegitari 6.030. Muri uyu mwaka ababonye akazi mu guca ayo materasi ni abantu 2235 biganjemo urubyiruko aho ku munsi umuntu umwe ahembwa amafaranga 1500 Frw.

Ibihingwa byatoranyijwe bihingwa muri ayo materasi tugendeye ku gihembwe cy'ihinga cya 2022 B, birimo ibirayi bihingwa ku buso bwa hegitari zigera ku 8200 n'ibigori kuri hegitali 7400.

Kugeza ubu ahakozwe amaterasi kuri hegitari imwe hera toni 4.8 z'ibigori na toni hafi 30 z'ibirayi.

Uko umusaruro wazamutse

Gahunda zigamije guteza imbere ubuhinzi mu Karere ka Nyaruguru zirimo no guca amaterasi y'indinganire zazamuye umusaruro mu buhinzi kuri hegitali imwe. Ku birayi wavuye kuri kuri toni hafi 15 ugera kuri toni hafi 30 kuri hegitari naho ku bigori uva kuri toni 2,5 ugera kuri 4,8.

Mugambi Martin wo mu Murenge wa Busanze avuga ko mbere bahingaga mu kajagari.

Ati 'Amaterasi yadufashije kurwanya isuri kandi tuyateraho n'ubwatsi budufasha kugaburira amatungo tukabona ifumbire y'imborera nyinshi. Umusaruro mbona wariyongereye kuko aho nakuraga toni ebyiri nsigaye mpakura toni enye z'ibirayi.'

Ntacyonayigize Joseph na we yavuze ko asigaye abona umusaruro mwinshi kurusha mbere agihinga bigatwarwa n'isuri.

Ati 'Mbere imvura yaragwaga ibyo nahinze isuri ikabitwara ariko ubu mu materasi ndeza neza, ifumbire nshyizemo igumamo. Umusaruro wikubye nka kabiri.'

Bifuza ko ahatari amaterasi naho ahagezwa

Kugeza ubu mu Karere ka Nyaruguru ubuso bugikeneye gukorwaho amaterasi y'indinganire bungana na hegitari zisaga 8 000.

Bamwe mu bahinzi basaba ko nabwo bwacibwaho amaterasi y'indinganire kugira ngo umusaruro wiyongere.

Ntacyonayigize ati 'Na hariya hasigaye nihamara kugezwa amaterasi, umusaruro tubona uzakomeza kwiyongera tugere ku bukire twifuza.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru, Murwanashyaka Emmanuel, yavuze ko ibyifuzo by'abaturage bifite ishingiro kuko bigendera ku byiza amaterasi amaze kubagezaho bityo ko bazakomeza kuyageza aho akenewe hose.

Ati 'Iyo twabakoreye amaterasi tubaha ifumbire n'imbuto kandi n'uburyo bwa tekinike bwo kuyakora tukabubigisha. Icyo dushaka ni uko ubuso tuzabwongera kugira ngo umusaruro wiyongere abaturage babone ibyo kurya basagurire n'amasoko kandi nabo bumve ko batekanye mu bikorwa byabo.'

Amakusanyirizo y'umusaruro yagejejwe hirya no hino

Mu Karere ka Nyaruguru abahinzi bubakiwe amakusanyirizo y'umusaruro hirya no hino mu mirenge kugira ngo babone aho bawubika batawupfushije ubusa.

Ayo makusanyirizo abafasha no kubika imbuto kugira ngo igihembwe cy'ihinga kigere bayifite.

Uwamariya Jeanne wo mu Murenge wa Ruheru ati 'Twishimira ko batwubakiye ihunikiro ry'ibirayi kuko ridufasha kubibika neza no kuzigama imbuto. Mbere twamaraga gusarura tukabigurisha byose ibindi tugahita tubirya ku buryo twajyaga guhinga nta mbuto ihari hakaba ubwo turaye ihinga.'

Akomeza avuga ko byabaga ngombwa ko bajya gushaka imbuto y'ibirayi ku rindi kusanyirizo mu Murenge wa Nyabimata bakoze urugendo rw'amasaha atatu ariko nyuma yo kubakirwa iryabo icyo kibazo cyakemutse.

Dusabemariya Jeanne wo mu Murenge wa Mata yavuze ko batunganyirijwe igishanga umusaruro w'ibigori uriyongera bukabirwa n'ubwanikiro bwabyo.

Ati 'Ubu bwanikiro budufasha kubika neza umusaruro tukawugurishiriza hamwe tukabona amafaranga yo gukoresha ibindi dukeneye.'

Usibye guca amaterasi y'indinganire ku misozi, ibishanga nabyo biratunganywa kugira ngo bibyazwe umusaruro. Ikindi kibafasha kongera umusaruro w'ubuhinzi ni ishwagara bashyira mu butaka kuko busharira.

Abahinzi bigishijwe gutera ibirayi ku murongo mu buryo bwa kijyambere
Amaterasi y'indinganire yakumiriye isuri umusaruro w'ubuhinzi wikuba kabiri mu karere ka Nyaruguru
Ikusanyirizo ry'ibirayi abahinzi bubakiwe mu Murenge wa Ruheru
Ku birayi umusaruro wavuye kuri toni hafi 15 ugera kuri toni hafi 30 kuri hegitari
Ku materasi bateraho n'ubwatso bw'amatungo mu buryo bwo gufata ubutaka no kubona icyo bayagaburira
Hirya no hino bubakiwe ubwanikiro bw'umusaruro w'ibigori
Umuyobozi w'akarere ka Nyaruguru, Murwanashyaka Emmanuel, yavuze ko ibyifuzo by'abaturage bifite ishingiro kuko bigendera ku byiza amaterasi amaze kubagezaho bityo ko bazakomeza kuyageza aho akenewe hose

[email protected]




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyaruguru-amaterasi-y-indinganire-yakumiriye-isuri-umusaruro-w-ubuhunzi-wikuba

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)